Ngoma: Nyuma yo kwifashisha CPCs mu kurara amarondo bamaze ukwezi nta cyaha cy’umutekano muke kihabaye

Nyuma yuko bigaragaye ko abatuye umurenge wa Kibungo batararaga amarondo maze abaturage bagasaba ko abagize Community Policing Committees (CPCs) zajya zirara irondo maze bakazihembera, uyu murenge umaze ukwezi nta byaha by’umutekano muke biharangwa.

Mu kagali ka Mahango mu murenge wa Kibungo hagiye harangwa n’ubujura bw’amabandi bamburaga amatelefone n’amasakoshi abantu nijoro, abibaga amatungo mu ngo ndetse n’abamenaga amazu ubu ngo byarahagaze.

CPCs (Community Policing Committees) ni abantu b’inyangamugayobatorwa n’abaturage mu midugudu ngo bajye bafasha mu mutekano mu mudugudu ndetse no gufasha mu bikorwa byo gukora amarondo.

Mu rwego rwo kugirango bakore umurimo wabo neza wo gucunga umutekano mu mudugudu, CPCs baguriwe uniforme n’abaturage yanditseho aho bakorera. Buri rugo rwiyemeje kujya batanga amafaranga 500 Rwf mu kwezi naho abacuruzi bo bagatanga amafaranga 1000Rwf yo guhemba CPCs agakusanwa n’umudugudu.

Abaturage baguriye umwambaro uranga ba CPCs kugirango barusheho kunoza imikorere.
Abaturage baguriye umwambaro uranga ba CPCs kugirango barusheho kunoza imikorere.

Bamwe mu baturage b’akagali ka Mahango baganiriye na Kigali Today batangaje ko ubu umutekano ari wose ko nta muntu ugihohoterwa kuko ubu amarondo akorwa neza n’abo ba CPCs bashyizweho bihembera.

Uwitwa Kabendera yagize ati “Ubu rwose nta kibazo tukigira umutekano ni wose ariko mbere wasangaga bapanga abantu ntibarare neza amarondo ugasanga saa yine baritahiye ariko za CPCs bo bageza mu gitondo kuburyo ayo mabandi abura aho amenera”.

Yagize ati “Nta muntu ukibwa cyangwa ngo yamburwe za tefefone n’amafaranga. Ubu amatungo yacu nta kibazo tuba dufite ko yakibwa ariko ubundi waryamaga uziko bagutoboreraho inzu cyangwa bakakwibira amatungo. Bari batangiye no kuyatema”.

Si Kabendera gusa kuko n’abandi twaganiriye bemeza ko gushyiraho CPCs ku marondo byatanze umumaro ukomeye ku mutekano w’abantu n’ibintu.

Ubuyobozi bw'umurenge wa Kibungo buvuga ko bwishimira umusaruro uri gutangwa na CPCs mu gukumira ibyaha.
Ubuyobozi bw’umurenge wa Kibungo buvuga ko bwishimira umusaruro uri gutangwa na CPCs mu gukumira ibyaha.

Uyu mutekano ugaragazwa kandi n’umuyobozi bw’umurenge wa Kibungo, Mapendo Gilbert, uvuga ko uru rwego rwa CPCs rwakumiriye ibyaha byinshi kugera ubwo ubu uyu murenge mu kwezi gushize kwa 8/2014 nta cyaha gihungabanya umutekano cyahabonetse.

Yagize ati “Ni nk’igitangaza kuko ukwezi kose gushize nta cyaha gihungabanya umutekano kibonetse mu murenge wacu, uyu musaruro wagizwemo uruhare na za CPCs ndetse n’izindi nzego z’umutekano dufatanya umunsi ku munsi mu gukumira ibyaha”.

Uyu muyobozi akomeza avuga ko abaturage aribo bisabiye ko CPCs zajya zirara amarondo bakazihemba kuko muri uyu murenge w’umugi wasangaga hatuyemo abakozi benshi batarara irondo ngo bongere bakore akazi bityo hifuzwa ko abarirara bazajya bishyurwa.

Uretse aba baturage bashinzwe umutekano mu midugudu CPCs ubu mu mirenge yose hatangiye gukoreramo n’urwego rushya rwa DASSO narwo rufite inshingano zo gukumira ibyaha no kumenya ababikora ngo bashyikirizwe ubuyobozi bahanwe. Mu karere ka Ngoma buri murenge ubu ufite ba DASSO batandatu.

Jean Claude Gakwaya

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka