Ngoma: Bamutuburiye miliyoni 10 arangije arapfa

Nizeyimana Mohamed, wo mu murenge wa Kibungo akagali ka karenge umudugudu wa Amahoro, aherutse kwitaba Imana nyuma y’uko abantu bamutwaye amafaranga miliyoni 10 bavuga ko bazamukuriramo amadorari ibihumbi 100.

Urupfu rw’uyu mugabo rwabaye tariki 21/02/2012 ntiruvugwaho kimwe. Umuryango we uvuga ko Mohamed ashobora kuba yarazize amarozi (maji) ashobora kuba yarahawe n’abo bamutuburiye. Impamvu batanga ngo n’uko nyakwigendera yapfuye akimara kubura ayo mafaranga.

Nubwo inzego zishinzwe umutekano zikeka ko ashobora kuba yarazize indwara y’umutima kubera ibyo bibazo, umuryango wa Mohamed ubihakana uvuga ko nta mutima yarwaraga.

Umuryango we ngo uracyashaka ibyemezo kwa muganga bigaragaza ikishe uyu mugabo; nk’uko bitangazwa na Mukankusi, umufasha wa Nyakwigendera.

Babiri muri bane bakekwaho kuba muri ubu buriganya barafashwe bafungwa n’inzego za police ndetse n’amadolari y’amahimbano agera kuri miliyoni ebyili n’igice bemeye ko bafite barayatanga ajyanwa kuri police.

Urupfu rwa Mohamed rwamenyekanye cyane tariki 09/03/2012 ubwo habaga iburanisha ry’uru rubanza. Abakurikiranweho icyaha cyo kwica Mohamed bafunguwe by’agateganyo ariko umuryango wa Mohamed wavuze uko utishimiye iki cyemezo.

Uko yatuburiwe n’uko ababikoze bafashwe

Umuturanyi wo kwa Mohamed witwa Hamimu wiyemereye ko ariwe yagiriye inama Mohamed yo kugurisha amazu ndetse no kumujyana aho bagombaga kumutuburira.

Hamimu yafashwe kubera ko batamushize amakenga kuko yari amaze iminsi yarigize inshuti ya nyakwigendera. Baje guhamagaza Hamimu ubwo bari ku kiriyo maze bamushyira mu muryango abanza kubihakana ariko aza kubyemera amaze kubona ko uwo bari bafatanyije witwa Bamuteze Jean Louis yari yarangije kubivuga.

Yasobanuye ko yagiriye nyakwigendera inama yo kugurisha amazu maze yabona miliyoni 10 akamwereka umuntu uzamuhinduriramo amadorali ibihumbi ijana.

Mohamed yaje kubyemera maze bajyana i Rwamagana kureba umudamu witwa Cecile wagombaga kubaha ayo madorari. Baje kujyayo bamuha miliyoni 10 nawe abaha agakarito karimo amadorari y’amahimbano kugeza ubu ari muri parike ya Kibungo.

Bukeye bwaho Mohamed yagiye muri sport uko bisanzwe mu masaha ya saa kumi z’umugoroba myuma baza kumusanga aryamye muri saro ku mukeka yapfuye.
Ikibazo cy’aya mafaranga kiracyari mu nkiko aho umuryango wa nyakwigendera usaba ko abo batekamutwe basubiza ayo mafaranga.

Ikibazo cy’abatekamutwe ndetse n’abacyuza utwabandi babashuka ko bagiye kubatuburira bakabaha amafaranga menshi kiri mu byaha bikunda kugaragara hirya no hino mu gihugu.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka