Ndizihiwe Fabien yapfuye yiyahuye mu Kivu

Umusore w’imyaka 21 witwa Ndizihiwe Fabien yiyahuye mu kivu tariki 25/11/2011. Umurambo we wabonetse mu nkengero z’ikivu ku mugoroba tariki 26/11/2011 mu murenge wa Musasa, akarere ka Rutsiro.

Amakuru dukesha Bakeneyemungu Obara, umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Gabiro, avuga ko uyu Ndizihiwe Fabien yagiye mu gitondo saa kumi n’ebyiri n’igice za mugitondo avuga ko agiye mu Giseke (ahacukurwa amabuye y’agaciro). Yasize abwiye iwabo ko agiye asize amafaranga na telephone ko ari bugaruke.

Nyuma yo kubona ko atagarutse, umuryango we wafashe icyemezo cyo kujya kumushaka kuko ngo wakekaga ko yaba yiyahuye doreko ngo bitari ubwa mbere abigerageje.

Tariki 26/11/2011saa kumi nimwe n’iminota mirongo itatu z’umugoroba nibwo umurambo wa Ndizihiwe Fabien wabonetse utoragurwa mu gace kitwa Giseke. Yagaragaye amazi ariho yamunaze ku nkombe z’ikivu.

Mbonyumukiza Justin na Kabera Felesita,ababyeyi ba Ndizihiwe Fabien bemeza ko ntawabiciye umwana kuko ngo n’ubundi yajyaga ashaka kwiyahura bakamugarura. Bavuga ko umuhungu wabo yari arwaye amagini kuko ngo bagiye no kumuvuza bikananirana.

Biteganijwe ko nyuma yo gusuzuma umurambo we wajyanywe mu bitaro bya Kibuye aribwo aza gushyingurwa.

Ndizihiwe Fabien apfuye akiri ingaragu. Yari atuye mu mudugudu wa Murama, akagari ka Gabiro, umurenge wa Musasa, akarere ka Rutsiro.

Védaste Nkikabahizi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka