Muzo: Umugabo arashakishwa akekwaho kwicisha umugore we agafuni
Umugabo witwa Ngomanzungu Wellaris wo mu Kagari ka Mwiyando mu Murenge wa Muzo ho mu Karere ka Gakenke arashakishwa n’inzego z’umutekano kubera urupfu rw’umugore we Nyiransengimana Purukeriya wari ufite imyaka 37 wasanzwe yapfuye ngo akubiswe agafuni mu ijoro ryo kuri uyu wa 15 Kamena 2015.
Ngomanzungu waburiwe irengero ngo yari yiriwe asengerera umugore we inzoga nyuma bazag utahana mu masaha y’umugoroba bageze mu rugo ngo amusaba kuba aryamye ko na we ari bumusange mu buriri nyuma.
Mu kanya gato umugore amaze gufatawa n’agatotsi bivugwa ko Ngomanzungu yahise afata ifuni ayimukubita mu mutwe arawumena.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muzo, Hakizimana Juvenal, avuga ko uyu muryango wari ubanye mu makimbirane ariko bidakabije kuko batakundaga gusakuza ngo babishire hanze.
Ariko ngo kuri uyu wa 15 Kamena 2015, umugabo akaba yari yajyanye umugore kumusengera ari na bwo yaje kumuhitana bageze mu rugo.
Agira ati “Ejo umugabo yahamagaye umugore amujyana ku kabari amugurira agacupa arakanwa nta kibazo baranatahana nimugoroba, bageze mu rugo umugabo aramubwira ati ’ba ugiye kuryama nanjye ndaza ndyame mukanya’, umugore araryama asa nkufata agatotsi, nta kindi yakoze yafashe ifuni ayimukubita mu misaya yombi ku buryo wabonaga umutwe wamenetse ubwonko bwanyanyagiye.”
Ngomanzungu akimara gukora ayo mahano yahise aburirwa irengero ubwo twakoraga iyi nkuru akaba yari ataraboneka. Gusa, inzego z’umutekano zirimo kumushakisha kugira ngo ashikirizwe ubutabera.
We na nyakwigendera bari afitanye abana batandatu ariko ngo imitungo ikaba ari yo ikekwa ku kuba inyuma y’amakimbirane yavuriyemo Ngomanzungu kwica umugore we.
Abaturage basabwe kujya bagaragaza ibibazo bafitanye mu ngo zabo byaba ari amakimbirane arenze bakagirwa inama bagatandukana ntawe uvukije mugenzi we ubuzima.
Abdul Tarib
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
erega abantu babaye inyamanswa,ubuyobozi nibumushakishe ahanwe.