Musanze: Yishwe azize amateke abiri yacukuye mu murima w’abandi

Nyirakamana Speciose, umubyeyi w’abana batanu wari utuye mu karere ka Musanze, umurenge Musanze yitabye Imana mu ijoro rishyira tariki 29/02/2012 azira ko yacukuye amateke mu murima wa Mukarubayiza Veneranda.

Uyu mubyeyi yafashwe tariki 28/02/2012 n’abasore bane barimo bigendera, basanze amaze gucukura amateke abiri mu murima w’abandi. Abo basore bakekwaho kuba aribo bamwishe ni Kabeyi, Rubyiruko, Rwambonera na Ntambara.

Bamushyikirije ny’iri umurima aramubabarira ariko abo basore ntibabyishimira bamusaba amafaranga 5000 kuko ngo bamufatiye umujura. Bamushyiriye n’ubuyobozi bw’umudugudu wa Kanyabirayi, ntibwagira icyo bukora kuri icyo Kibazo.

Kubera ko uwo mubyeyi yabuze amafaranga aha abo basore, biriwe bamubungana, bamuvana aho bamufatiye, bamurenza aho batuye baza no kumwica muri iryo joro umurambo we bawuta mu buvumo bwa Musanze.

Umurambo w’uwo mubyeyi waje kuboneka bukeye, mu ma saha ya nimugoroba kuko abana n’abaturanyi be bari bamubuze, ariko kandi inkuru yari yabaye kimomo ko bamufashe yiba bityo batangira gushakisha.

Abo basore babwiye ubuyobozi bw’umudugudu wa Gapforo buyobowe na Nshimiyimana Bernard ko biriranywe uwo mukecuru ariko byagera mu ma saa sita z’ijoro akabacika.

Umuyobozi w’akagari ka Garuka, Bazambanza Fidele, yagaye abayobozi b’imidigudu ya Kanyabirayi na Gapforo kuba bararebereye abo basore barangiza ntibanakurikirane mu gitondo ngo bamenye ko uwo mukecuru yageze iwe.

Ikindi ngo ni uko ntacyo bavuze mu nama y’umutekano yabaye kuwa 29 ku kibazo cy’uwo mukecuru kandi yari yafashwe nk’umujura. Ibi byose bituma akeka ko hari icyo bari babiziho kuko bagombaga kumufata bakamushyikiriza polisi cyangwa bakamufunga.

Ibi kandi byanagarutsweho na Major Kategaya uhagarariye ingabo mu karere ka Musanze avuga ko abaraye irondo nabo iyo bakora neza akazi kabo uwo mubyeyi atari bupfe ako kageni.

Major Kategaya yibukije ko nta muntu ugomba kuvutsa undi ubuzima naho yaba ari mu cyaha. Aha yatanze urugero avuga ko kenshi abasirikare bari ku irondo bafata abajura ariko ko babashyikiriza ubuyobozi aho kubarasa.

Abasore bane bafatiye uwo mukecuru mu murima acukura amateke bafungiye muri gereza ya Musanze hamwe n’abandi bagabo babiri bakekwaho ubufatanya cyaha.

Umugenzacyaha muri Polisi y’igihugu, Inspector of Police Ngabo Jean Marie Vianney, yavuze ko iperereza rigikomeza kandi uzafatwa wese akagaragaraho ubufatanyacyaha azahanwa by’intangarugero.

Umuyobozi w’akarere ka Musanze wungirije ushinzwe ubukungu, Mugenzi Jerome, yibukije abaturage ko ntawe ugomba kwihanira ndetse anibutsa ko n’aho wahanwa nta gihano cyo kwica gitangwa mu Rwanda.
Yabibukije ko bagomba kuzirikana ko ubuzima bwa muntu ari ntayezwayezwa.

Jean Claude Hashakineza

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka