Musanze: Umukarasi afunzwe akurikiranweho ingengabitekerezo ya Jenoside

Bagaruka bakunda kwita Sameja usanzwe akora akazi ko gushaka abagenzi muri Gare ya Musanze, Akarere ka Musanze ari mu maboko ya Polisi y’u Rwanda, Ishami rya Muhoza akurikiranweho icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Nk’uko Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Madame Winnifride Mpembyemungu yabitangaje kuri uyu Mbere tariki 07/04/2014 mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, ngo uwo mukarasi w’imyaka 26 yabwiye umushoferi wita Bigirimana Kolumba w’imyaka 38 amagambo yuzuyemo ingengabitekerezo ya Jenoside ubwo barwaniraga abagenzi.

Tariki 06/04/2014, ngo yamubwiye ko isura ye y’umututsi utari ukwiye kuba ikorera muri Gare ya Musanze; nk’uko Umuyobozi w’akarere ka Musanze yakomeje abibwira imbaga nini yitabiriye kwibuka Jenoside.

Ntibyaciriye aho, ngo Bagaruka yakubise icyuma mu mutwe Kolumba arakomereka, yajyanwe kwa muganga ku Bitaro bya Ruhengeri ariko yahise asezererwa nyuma yo kuvurwa. Bagaruka yahise atabwa muri yombi aho agomba gushyikirizwa ubutabera.

Ibi bibaye mu gihe mu mwaka ushize ubwo Abanyarwanda bibukaga ku nshuro ya 19 Jenoside yakorewe Abatutsi, abantu batamenyekanye bitwikiriye ijoro batema inka ya Nyiraneza Justine, umwe mu bacitse ku icumu bo mu Murenge wa Muhoza.

Madame Mpembyemungu ashimangira ko gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” yabaye umwanya wo kubyizanya ukuri ku mateka mabi yaranze Abanyarwanda, hari bamwe itahinduye, aha yaboneyeho gusaba abihaye Imana n’abayobozi b’amatorero gusengera Abanyamusanze kuko bafite ikibazo kinini.

Nshimiyimana Leonard

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka