Musanze: Umugabo yishe umugore we bapfuye “umushyitsi”
Umugabo w’imyaka 45 witwa Mushengezi Bernard yatawe muri yombi na Polisi ikorera mu Karere ka Musanze nyuma yo gukubita urubaho umugore witwa Nyirandimubanzi bari bafitanye abana batandatu agapfa mu ijoro rya tariki 25/05/2014.
Uyu mugabo ukomoka mu Kagali ka Rugeshi mu Murenge wa Cyuve ho mu Karere ka Musanze wemera icyaha, yavuze ko bagiranye amakimbirane, umugore we witwa Nyirandimubanzi amenye ko iwabo haje umugore waje gusura nyina, maze amushinja ko ari umugore nyina yamuzaniye.
Nk’uko akomeza abivuga, ngo ibi byavuyemo intonganya, afata icyemezo cyo kujya kurara mu yindi nzu abarizamo kugira ngo umugore we n’abana batamukubita kuko na mbere ngo bari bamukubise ajya mu bitaro.
Abana na nyina ngo bamusanze muri iyo nzu afata urubaho arumukubita mu mutwe yinjira. Yagize ati: “Barimo gusunika urugi ngo baze bankubitiremo ubwo mukubita mu mutwe yinjira sinasobanukiwe... baravuga ngo yagiye mu bitaro banzanye hano (kuri Polisi) no kumva ngo yapfuye mbimenye ubu.”
Umuvugizi wa Polisi akaba n’Umugenzacyaha mu Ntara y’Amajyaruguru, Spt Hitayezu Emmanuel yatangaje ko uyu muryango wahoraga mu makimbirane, yemeza ko intandaro y’urwo rupfu rwa Nyirandimubanzi ari imvururu zavuye ku mugore wari wasuye nyirabukwe, ashyamirana n’umugabo we.
Ati: “Muri izo mvururu ni bwo Mushengezi Bernard yaje kwica umugore we. Umugore yagiye asanga Bernard mu nzu abarizamo agerageza gufungura inzu Bernard yari arimo, noneho icyo Bernard yakoze yafashe urubaho arumukubita mu mutwe.”
Umuvugizi wa Polisi arasaba abashakanye kwirinda amakimbirane, igihe cyose badashobora kuyikemurira , abagira inama zo kwitabaza inzego z’ubuyobozi bw’ibanze kugira ngo zibafashe kuva muri icyo kibazo.
Ingingo ya 142 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko iyo umwe mu bashakanye yishe mugenzi we ahanishwa igihano cya burundu.
Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
Abagore benshi nk’uyu bahohotera abagabo ntibivugwe ngo bikurikiranwe, none umugabo yirwanyeho aramwica none arabizize.Ubutabera buzamugabanirize ibihano kuko yakoze icyaha kitashyigikirwa yitabara.
Sha uyu mugabo ararengana cyane .Leta kabisa nirebe uko yarenganura abagabo
BIGABO NANGE NUKO MBITEKEREZA
Uyu mugabo n’inzirakarengane niba yarabikoze yitabara mbona akwiye kurekurwa kuko nawe iyo bamutanga bari kumurangiza kandi ga burya iyo amagara yaretewe hejuru umwe asame aye n’undi aye