Musanze: Twegerane yagonze ikamyo umuntu umwe ahasiga ubuzima
Taxi ya Twegerane ifite puraki RAA 689 C yakoze impanuka ubwo yagongaga ikamyo maze umukecuru umwe wari wicaye ku ruhande ahita ahasiga ubuzima abandi batandatu barakomereka bajyanwa mu kwa muganga.
Iyo mpanuka yabereye mu kagari ka Bukinanyana, umurenge wa Cyuve, mu karere ka Musanze, mu saa munani za kumanywa, kuri uyu wa mbere tariki 28/01/2013.
Rukundo De Gole, umwe mu babonye iyo mpanuka iba, yatangarije Kigali Today ko iyo taxi yavaga mu mujyi wa Musanze yerekeza Cyanika yagonze ku ruhande rw’inyuma ikamyo ya rukururana ifite puraki nimero T 0209 A, yo mu Burundi, yo yavaga Cyanika igana Musanze.

Iyi taxi ngo yari ifite umududuko mwinshi maze bituma isa nk’ita umuhanda isatira iyo kamyo maze iyigonga igice cy’inyuma. Iyo taxi yahise igwa mu muhanda ireba aho yari iturutse nk’uko Rukundo abisobanura.
Nkurunziza wari utwaye iyo taxi, akimara gukora iyo mpanuka yahise yiruka kuburyo ubwo twandikaga iyi nkuru yari yaburiwe irengero. Umushoferi w’ikamyo nawe yahagaze, nyuma ahita akomeza urugendo.

Abaturage benshi baturiye uwo muhanda wabereyemo impanuka bari baje kureba ibyabaye ari benshi, bavuga ko ari ubwa mbere babonye impanuka nk’iyi ibera muri uwo muhanda. Abenshi batunga agatoki abatwara twegerane ko bagendera ku muvuduko uri hejuru.
Norbert Niyizurugero
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|