Musanze: Polisi n’abaturage barishimira imyaka 15 ishize bafatanya mu kwicungira umutekano
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Francis Kaboneka, asanga ubufataye bw’imyaka 15 Polisi imaze ifitanye ubufatanye n’abaturage mu kwicungira umutekano, byatanze umusaruro ugaragara mu kurwanya ibyaha mu gihugu cyose.
Yabitangaje ubwo hatangizwaga ku rwego rw’igihugu icyumweru cyo kwishimira imyaka 15 y’ubufatanye bwa Polisi y’Igihugu n’abaturage mu kwicungira umutekano (Community Policing), cyatangirijwe mu Karere ka Musanze kuri uyu wa kabiri tariki 09 Kamena 2015.

Ahereye ku bikorwa byo gutera ibisasu byahungabanyije umutekano w’akarere ka Musanze mu myaka ibiri ishize, Minisitiri Kaboneka yashimye ubufatanye bw’abaturage n’inzego z’umutekano bwatumye ababikoraga baratahurwa bigatuma hari umutekano uyu munsi.
Icyakora, avuga ko Banki Lambert ica ibintu mu Karere ka Musanze ari ikibazo kiri mu bishobora guteza umutekano muke mu minsi iri mbere, aho abaturage bafashe amafaranga babuze ubwishyu ibyabo bikaba biri mu nzira zo gutezwa cyamunara.

Ni muri urwo rwego Minisitiri wa MINALOC yasabye abaturage kwirinda Banki Lambert bagafatanya n’ubuyobozi ndetse n’inzego z’umutekano mu kuyihashya kuko ari imbogamizi ku iterambere ryabo.
Yagize ati “Twahashyije abafite intwaro bashakaga kuduteza umutekano muke muri iyi ntara ndashaka kugira ngo duhaguruke turwanye icyo kibazo cya Lambert; Lambert yekutubera imbogamizi mu iterambere; Lambert yekutubera imbogamizi mu bikorwa by’umutekano.”

Uwafashe amafaranga muri banki Lambert bakunda kwita “urunguze” yungukira uwayamuhaye inyungu ya 30% ku kwezi, amafaranga menshi cyane ugereranyije n’inyungu zisabwa n’ibigo by’imari. Umwe mu baturage avuga ko kwishyura izo nyungu kenshi na kenshi biragorana, ibyabo bigatezwa bagasubira inyuma cyane.
Mu myaka 15 ishize ngo muri ubwo bufatanye abaturage bagize uruhare rugaragara mu guhashya ibiyobyabwenge nka kanyanga, urumogi n’inzoga z’inkorano batanga amakuru ku gihe.

Umuyobozi Mukuru wa Polisi, IGP Emmanuel Gasana avuga ko mu myaka 15 ishize ubwo bufatanye buriho bishimira ko bongereye ubumenyi Polisi n’abafatanyabikorwa bayo mu gukumira no kurwanya ibyaha ndetse n’ingengabitekerezo ya Jenoside.
Mu rwego rwo gushimira abaturage, Polisi yahaye inka 10 abaturage bo mu Ntara y’Amajyaruguru, kimwe n’Iburasirazuba, na ho mu Majyepfo abaturage batishoboye bane bubakirwa amazu ndetse amakoperative n’umumotari umwe b ’Iburengerazuba baterwa inkunga itangajwe uko ingana.
IGP Gasana ashimangira ko kugira ngo Abanyarwanda bazagere ku bindi bifuza, bagomba kwiyemeza gukomeza kwicungira umutekano. Ati “Uyu munsi ni umunsi wo kwishima cyane no gushimira abafatanyabikorwa bacu kandi ari umwaka wo kwiyemeza gukomeza gufatanya kugira ngo tubone umutekano w’igihugu cyacu n’ibindi dushaka kugeraho tubigereho.”
NSHIMIYIMANA Leonard
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
murwanda turambiwe guhora tujyanwa muri stade tugateshwa imirimo yokuduteza imbere.nawese guhera kuri gitifu wumurenge meya govener depite ministre police buriwese iyo aje kugira icyo abwira abaturage baradufungisha imirimo yacu ubuzima bugahagarara tukajya kwirirwa muri stade ariko twajya gusoreshwa cyangwa kwishyura amazu dukoreramo ntihakurwemo yaminsi twiriwe muri stade. ese ubwo umuturage azitezimbere gute ? mujye mwibuka ko harabacuruzi baba baranguye ibintu byangirika vuba biba bikenewe gucuruzwa bidatinze cyangwa mujye mumenya ko hari ubona ifunguro aruko yakoze ubwo nimujya mubona abantu buzuye stade mujye mutekereza ko benshi muribo mububirije. inama natanga nuko nk’ igihugu cyacu gikatataje muterambere umuyobozi ufite ubutumwa bwokubwira abaturage yajya abunyuza kuri radio, télévision, téléphone ahubwo hagashyirwa ingufu mugushyira télévision ahantu hahurirwa nabantu benshi ndumva message mwageneye abaturage izihuta kandi abaturage bari mumirimo yabo
abanyarwanda twese turashima ukuntu Polisi yacu yaturinze muri ino myaka kandi rwose n’ ibyo kwishimira