Musanze: Polisi ikomeje guhugura abaturage mu kwirinda impanuka

Polisi y’igihugu yo mu karere ka Musanze, yahuguye abaturage uburyo bakwirinda impanuka zo mu muhanda, bagabanya umuvuduko, birinda ubusinzi, bakoresha umuhanda neza n’ibindi, mu rwego rwo kwizihiza icyumweru cy’umutekano wo mu muhanda.

Icyumweru cyatangiye tariki 18/11/2012, kikazarangirana n’iki cyumweru tariki 24/11/2012, cyaranzwe n’ibikorwa byo gukangurira abaturage cyane abaturiye umuhanda, uburyo bakoresha umuhanda igihe bagiye kwambuka.

Umuvugizi wa polisi mu ntara y’Amajyaruguru, supt Francis Gahima, agira ati: “Twagize umunsi wo kuganiriza abamotali, tuganira n’abaturage bo mu Byangabo ku bijyanye no gukoresha imihanda yambukiranya umuhanda, gusobanura ibijyanye n’umuvuduko n’ibindi”.

Abanyeshuri nabo berekanye ko amasomo bahawe bayafashe.
Abanyeshuri nabo berekanye ko amasomo bahawe bayafashe.

Bamwe mu baganirijwe muri iki cyumweru, bavuga ko babashije kwiga byinshi, bizabafasha gukoresha umuhanda, aho beretswe ko bafite uburenganzira bwo gutanga amakuru, kuri buri wese waba uri gukora amakosa mu muhanda.

Olivier Irankunda, utuye mu kagali ka Gisesero, umurenge wa Busogo, umunyeshuri mu mwaka wa kane w’ashuri abanza, yagize ati: “Ubu mbonye umushoferi untwaye yasinze, nshobora guhita umenyesha Polisi mbonye hafi, kugirango ataza kudugusha”.

Umuvugizi wa Polisi mu Majyaruguru hamwe n'ushinzwe traffic baganiriza abaturage.
Umuvugizi wa Polisi mu Majyaruguru hamwe n’ushinzwe traffic baganiriza abaturage.

Jean Jacques Karambizi, utuye mu murenge wa Busogo mu karere ka Musanze, yagaragaje ko abaturage batuye muri santere ya Byangabo bahangayikishijwe n’uburyo imodoka zihanyura zihuta kubera ko harambuye, bagasaba ko hashyirwaho ingamba zo gukemura icyo kibazo.

Insanganyamatsiko y’iki cyumweru aragira iti: “Imihanda irimo umutekano mu guteza imbere amajyambere arambye ya Afurika”.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka