Musanze: Inkunga IGP Emmanuel Gasana yemereye abamotari yabagezeho

Abamotari bo mu karere ka Musanze mu ntara y’Amajyaruguru bagejejweho inkunga Umukuru wa Polisi y’igihugu, IGP Emmanuel K. Gasana, yari yabemereye ubwo yabagendereraga mu ntangiriro z’uku kwezi ijyanye no kubafasha kwirindira umutekano.

Kuri yu wa Gatanu tariki 7/2/2014, nibwo umuvugizi wa Polisi cy’u Rwanda, ACP Damas Gatare, yashyikirije Sheki y’amafaranga aba bamotari, mu rwego rwo kubafasha kongera uruhare rwabo mu kubungabunga umutekano w’aho bakorera n’uw’abakiriya babo.

ACP Gatare ashyikiriza cheque Safari.
ACP Gatare ashyikiriza cheque Safari.

ACP Gatare ati “Ubwo duheruka hano, twasezeranye ubufatanye mu gucunga umutekano, ubufatanye mu gutanga amakuru ku gihe, akaba ari nayo mpamvu umuyobozi mukuru wa polisi IGP Emmanuel Gasana yabasezeranyije kuzabaha inkunga yo kubafasha muri iyo mirimo."

Iyi nkunga yashyikirijwe Safari Muberuka, umuyobozi wa koperative y’abamotari bakorera ahanini mu mujyi wa Musanze COTAMONU ikaba ingana na miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda, yashyizwe kuri konti y’iyi koperative.

ACP Damas Gatare, umuyobozi w'intara y'Amajyaruguru n'abandi imbere y'abamotari.
ACP Damas Gatare, umuyobozi w’intara y’Amajyaruguru n’abandi imbere y’abamotari.

Safari, yijeje ubuyobozi bwa polisi ubufatanye buhoraho, avuga ko amakosa yaranze bamwe mu bamotari mu gihe cya shize biyemeje kuyagendera kure, ndetse ko ibyo basezeranye bazabishyira mu bikorwa.

Ati “Mumutubwirire ko abanyamusanze bumva, ndetse ibyo biyemeje atari amagambo gusa ahubwo bazabishyira mu bikorwa.”

Umuyobozi w’intara y’Amajyaruguru yongeye gusaba abamotari ubufatanye mu kubungabunga umutekano w’umujyi wa Musanze, cyane ko wakira ba mukerarugendo benshi uko umwaka utashye.

Abamotari b'i Musanze ngo biyemeje ubufatanye mu gucunga umutekano.
Abamotari b’i Musanze ngo biyemeje ubufatanye mu gucunga umutekano.

Ati “ubutumwa burasobanutse. Uwo utwaye wese ugomba kumumenya. Amafaranga umuntu yaguha agiye guhungabanya umutekano w’abanyamusanze barenga ibihumbi 10 ntukayagereranye n’ubuzima bwabo.”

Uyu muyobozi kandi yasabye ko amakoperative y’abamotari yakwihuriza mu mpuzamakoperative imwe, kugirango ubufatanye biyemeje burusheho kugira agaciro ndetse n’ibyo biyemeje babashe kubishyira mu bikorwa nk’umuntu umwe.

Jean Noel Mugabo

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka