Musanze: Impaka yari imaze iminsi irya abantu yishwe
Abaturage b’akagali ka Buramira mu murenge wa Kimonyi ho muri Musanze, nyuma y’uko babonye ko igisimba cyitazwi cyiri kuruma abantu ku bwinshi, biyemeje kugihiga, baza kubivumbura ari bitatu babasha kwicamo kimwe.
Nk’uko bisobanurwa na Nsengiyumva Jean Bosco, ushinzwe ubworozi mu karere ka Musanze, ngo abaturage bavumbuye iki gikoko mu gitondo cya kare cya tariki 28/01/2014, ubwo cyarimo kirya agasimba cyari cyishe.

Uwakibonye ngo yihutiye gutabaza abandi, maze ngo baragikubakuba bacyishisha imihini n’amabuye, ibindi bibiri bihita bivumbuka biriruka, icyo bahita bagihamba, cyakora baza kugitaburura kugirango abashinzwe ubworozi bamenye neza icyo aricyo.
Yagize ati: “Ubu abaturage dufatanyije, twafashe gahunda y’uko kuwa mbere tuzahiga ibindi byose byaba bihari, cyane ko byagaragaye ko atari kimwe”.
Nk’uko abamenyereye ibyo guhiga ndetse n’inyamaswa zo mu mashyamba, bavuga ngo iki gikoko cyagaragaye ni impaka, bikavugwa ko byaba byaraturutse muri parike.

Mu zindi ngamba zihari, ni uko kuva tariki 10/02/2014, hazatangira gutegwa imbwa z’inzererezi zirya abantu, bityo n’ibyo bisimba bikaba byapfiramo, gusa ngo mbere yaho hagomba kubanza hagatangwa amatangazo abaturage bakamenya ko bazatega, ntibegere imitego.
Kugeza ubu ibitaro bya Ruhengeri bimaze kwakira abantu bagera kuri 19 bakomerekejwe n’ibi bisimba, baturuka mu mirenge itandukanye nka Kimonyi, Muhoza, Nkotsi na Cyuve.
Jean Noel Mugabo
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Impaka?
Nibwo bwa mbere numvise igisimba cyitwa gutyo!
Nko mu cyongereza bacyita gute?