Musanze: Ibyabaye ku mukobwa basanze ari intere byateye urujijo
Bamurange Jeanine ukomoka mu Kagari ka Rukoma mu Murenge wa Mukamira, Akarere ka Nyabihu, mu gitondo cyo ku wa Gatatu tariki 04/02/2015 abaturage bamusanze hagati mu ngo ahitwa ku Kibuye, mu Kagari ka Cyabararika mu Murenge wa Muhoza atazi iyo ari ameze nk’uwapfuye.
Abaturage batuye aho bavuga ko bamwumvise ataka ururimi rutava mu kanwa mu masaha ya saa cyenda z’igitondo nyuma y’uko avuye mu kabari aho yasangiraga n’abagabo.
Icyakora, Nyirabahire Esther ucuruza amakara hafi y’aho ngo yamubonye mu masaha ya cyenda z’igitondo azindutse agiye kurangura amakara ari kumwe n’indaya eshatu n’umwe mu bashinzwe umutekano muri ako gace bazwi nk’aba-Home Guard.

Agira ati “Nabyutse kare ndi gushaka amakara, uriya mukobwa ava mu rya Gatandatu (Ibereshi), yaje akigera ku Kibuye yikubita hasi yari kumwe n’umuhomegadi n’indaya itatu, akikubita hasi ni ho yahereyeho yabira”.
Umwe mu bagira neza utuye aho ngo ubutabazi bw’ibanze yakoze ni uko yamuhaye isukari kuko yabonaga amagara arimo kumucika.
Ngo uyu mukobwa asanzwe azwi nk’ukora umwuga w’uburaya. Muri iryo joro, yari avuye mu kabari aho yasangiraga n’abagabo bataramenyekana. Bakeka ko ari uruvangitiranye rw’inzoga yanyoye kuko ngo iyo ijya kuba nka aside yanyoye aba yapfuye kare.

Ariko igiteye urujijo ni uko aribwa cyane mu nda, ikindi bakibaza kuva iyo saa cyenda za mugitondo kugeza saa yine z’amanywa uburyo izo nzoga zitaramushiramo.
Abaturage batuye muri ako kagari bavuga ko ikibazo cy’indaya kimaze gufata indi ntera ku buryo zibahungabanyiriza umutekano. Basaba ko gihagurukirwa kuko n’abana bato babashora muri iyo ngeso y’uburaya.
Habyarimana Ramazani ukuriye umutekano muri ako kagari akeka ko yaba yanakubiswe. Ikibazo cy’urugomo ngo cyaherukaga kuri noheli umwaka ushize, ubwo hari umugore yakubiswe n’abantu baje gutahurwa batabwa muri yombi.
Akangurira abaturage kuba ijisho rya mugenzi wabo batanga amakuru ku gihe kugira ngo abakoze ibikorwa nk’ibyo batahurwe babibazwe. Bamurange yajyanwe n’imodoka ya polisi kwa muganga nyuma y’amasaha agera kuri atandatu aryamye aho abaturage babuze icyo bakora.
NSHIMIYIMANA Leonard
Ibitekerezo ( 12 )
Ohereza igitekerezo
|
POLICE IKOMEZEGUKORA IPEREREZA IMENYE NABANDIBAMEZEGUTYO
Uburayahoseburahari tubwamagan
Indaya zigomba guhabwa uburenganzira bwazo zitabangamiye ubw’abandi gusa bajye bibuka kwishyura imisoro niba babona ari akazi.
Birababaje cyane.Gusa,kurwanya uburaya bisaba ko twese duhagurukira rimwe ntawe usigaye.
nibyo koko uburaya buri kugenda bufata indi ntera twese hamwe duhaguruke tuburwanye
iyinkuru ubwo niyaryari 2015 muba mwabuze, ibyo mwandika ! mujye muva mu biro
Inzego zibanzezivugurure
police ikaze umutekano
Birababaje kubona umuntu amara amasaha 6 agaragurika mu muhanda ubwo uboyobozi bwabanze bumaze iki?!kuba yaba ari ndaya ntibimwambura uburenganzira bwubumuntu
Turashima Amakurumezamutugezaho,natwenyamiyaga Twabonye Amazi Umuriro,arikotusabanumuhanda Wakaburimbo! Murakoze!
yaba yarasanzwe ari umudandaza Mama
Polic ikaz’umurego.kuko indayazakaniye