Musanze: Hatowe umurambo w’uruhinja rumaze iminsi rupfuye
Mu marembo y’amacumbi y’ikigo cyakira abashyitsi Sainfop mu karere ka Musanze hatoraguwe umurambo w’uruhinja watangiye kwangirika, bigaragara ko yapfuye nyina akimara kumwibaruka.
Ahagana mu ma saa tatu yo kuri uyu wa gatatu tariki 24/04/2013, nibwo umukozi wo mu kigo Sainfop yumvise umuntu ukomanga, maze akamubwira ko hari umurambo w’umwana imbere y’ikigo cyabo, maze uwo agahita yigendera.

Uwo musore witwa Habiyaremye Sylvere, yahise atabaza abamukuriye, bihutira kubimenyesha inzego z’umutekano. Ati: “Nkimara kumva umunuko, negereye nsanga ni umurambo uri mu myenda, ndetse bawumennye iruhande umuceri, duhita duhamagara Polisi”.
Nsengiyumva Juma, ushinzwe umutekano mu mudugudu wa Rukoro, akagali ka Mpenge umurenge wa Muhoza ho mu karere ka Musanze, avuga ko atari ubwa mbere ibikorwa byo kujugunya abana bakivuka bibaye muri uyu mudugudu.

Ati: “Hari n’uwo nigeze kwibonera njyewe ubwanjye ari mu gitondo, ariko we yari akiri muzima, tumuha umudamu aramurera ubu amaze gukura”.
Mu gihe ibikorwa by’iperereza bigikomeza ngo uwakoze aya mahano abe yamenyekana, ubuyobozi bwa Polisi bwahise bujyana umurambo, naho abaturage bari bahagaritse imirimo yabo bakaza gushungera basabwa gusubira mu kazi kabo.
Jean Noel Mugabo
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Turizera ko inzego z’umutekana kubufatanye n’abaturage bazatahura uwo mugome agahanywa n’amategeko. Turasaba ko abumva badashoboye kurera bajya bareka no kubyara.
imana imwakirekuko numuziranenge ubuyobozibukore akazibamushake bamuhanebyintangarugero
Ikigaragara ubugome ndengakamere burakomeje
cyakora police nigerageze, wenda uyo nkozi y’ ibibi yaboneka ahandi ubutabera kukaba bwatanga ikitegererezo kuburyo n’ abandi bafite ibyo bitekerezo bikabavamo.
Birababaje pe.