Musanze: Hadutse abatekamutwe babeshya abaturage ngo ikarabiya ni imari bakabacuza utwabo

Ubuyobozi bwa Polisi ikorera mu Karere ka Musanze buratangaza ko hari abatekamutwe babeshya ko ikarabiya ikozwe mu mabuye y’agaciro yitwa mercure rouge ahenda cyane kugira ngo babahe amafaranga.

Ikarabiya ni igicupa kinini cyazagamo divayi kera ivuye i Burayi n’ahandi. Amakarabiya usanga afite amabara atandukanye, munsi agira sumaku (magnet) iyo ushyizeho ikintu cy’icyuma arafata.

Ngo ikarabiya abatekamutwe ubu bayikoresha babwira abo bashaka gucuza utwabo ko ari imari bagura bakabona amafaranga menshi cyane.

Ikarabiya yifashishijwe mu butekamutwe ku muturage wo mu Byangabo.
Ikarabiya yifashishijwe mu butekamutwe ku muturage wo mu Byangabo.

Polisi yo mu Karere ka Musanze imaze kumenya abantu bagera kuri batatu bakorewe ubwo butekamutwe, umwe bamutwara ibihumbi 200, undi ibihumbi 500 mu gihe uwa nyuma bamutwaye miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda.

Ngo uwo bagiye gutekera umutwe baraza bakamusaba amafaranga runaka, urugero nka miliyoni imwe, bamubwira ko we nayigurisha bazamuha nka miliyoni ibyiri cyangwa eshanu bigatuma ashidukira ayo mafaranga menshi kandi bamubeshya.

Uwo batekeye umutwe bwa mbere kandi birabahira ni umuturage wo mu Murenge wa Busogo mu Isantere y’Ubucuruzi ya Byangabo, ikarabiya yakoreshejwe ngo ikaba yarafashwe.

Nubwo Polisi idatangaza amazina y’abakekwaho ubwo butekamutwe ivuga ko babiri batawe muri yombi bashyikirizwa ubushinjacyaha.

Amakuru Polisi ifite ni uko ubu butekamutwe bwahereye mu Ntara y’Iburengerazuba, ngo bakaba bari batangiye no kototera abaturage bo mu Majyaruguru.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Madame Mpembyemungu Winifride, akangurira abaturage kuba maso bakirinda abatekamutwe nk’abo.

Agira ati “Turakangurira abaturage kwirinda kugira ngo hatagira abantu bababeshya ngo iyo karabiya irimo imari kandi mu by’ukuri nta mari irimo kandi hashobora no kuba ubundi butekamutwe bw’ubundi buryo. Ni ukugira ngo abaturage bazajye baba maso kugira ngo uwo bagiye guha amafaranga batekereze impamvu agiye kuyamuha.”

Akomeza avuga ko umutekano uhagaze neza mu karere muri rusange usibye ikibazo cy’amakimbirane aterwa n’ubusinzi akigaragara hamwe na hamwe.

Nshimiyimana Leonard

Ibitekerezo   ( 5 )

ngororero habonetse.umusaza ulikubeshya abantungo afitikarabiya nkimarakubimenya nafashe imodoka jyayo arikonawe nasanze arumutekamitwe twabuzicyo tumukorera tulitahira birababaje

kagabo erce yanditse ku itariki ya: 10-07-2016  →  Musubize

ndagira ngo nibarize umuyobozi wa karere ka Musanze.none
nikuki ubusinzi budacika mu karere ayoboye nk’umuyobozi akora iki?

alias:Castar yanditse ku itariki ya: 2-03-2015  →  Musubize

Hariho n’abigeze kwaduka mu minsi ishize i Kgli ngo bashaka amashapule amurika mu gihe ari mu mwijima,afite amasaro ya plastike ariko arabagirana mu mwijima bavuga ngo ni imari ikomeye.Bantu murabe maso hatagira ubacuza utwanyu mwaruhiye!

Allinone yanditse ku itariki ya: 21-02-2015  →  Musubize

Hariho n’abigeze kwaduka mu minsi ishize i Kgli ngo bashaka amashapule amurika mu gihe ari mu mwijima,afite amasaro ya plastike ariko arabagirana mu mwijima bavuga ngo ni imari ikomeye.Bantu murabe maso hatagira ubacuza utwanyu mwaruhiye!

Allinone yanditse ku itariki ya: 21-02-2015  →  Musubize

Abaturage tubemaso twoye kwirukira ubukire bwhuse.

Alias yanditse ku itariki ya: 20-02-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka