Musanze: Abasore babiri bafatanwe hafi miliyoni 31 bari bibye umucuruzi

Habinshuti Jean de Dieu na Karimunda Jean Bosco bombi b’imyaka 26 bacumbikiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Muhoza mu Karere ka Musanze kuva ku cyumweru tariki 04/05/2014 nyuma yo gufatanwa miliyoni zisaga gato 30 bari bibye umucuruzi wo mu Mujyi wa Kigali.

Habinshuti Jean de Dieu ukomoka mu Karere ka Ngororero wakoraga akazi k’ubuzamu yemereye itangazamakuru ko yibye ibihumbi 30 by’amadolari n’ibihumbi 18 by’amayero uwo yakoreraga ari we Turikumana Herson ubwo yari ayasize mu modoka.

Yagize ati: “Herson yaratashye noneho ayibagirirwa mu modoka ngiye guhanagura ndayabona ngira umutima mubi wo kuyatwara ariko ntabwo nari nabigambiriye. Yari amadolari ibihumbi 10 n’amayero ibihumbi 18.”

Uyu musore w’imyaka 26 akiyaterura yahise acikira mu Karere ka Kayonza i Kabarondo kwa muvandimwe we witwa Karimunda Jean Bosco usanzwe akora akazi k’ubuyede.

Karimunda yabwiye Kigali Today ko Habinshuti yaje afite igikapu gifunze ntiyamubwira ko afite amafaranga, ngo yahamagaye umuntu uba i Musanze ngo namushakire inzu yo kubamo maze bazana i Musanze amwizeza ko haboneka akazi kenshi k’ubuyede.

“Ikintu cy’amafaranga nta kintu yigeza akimbwiraho kuko igikapu cy’amafaranga cyari gifunze yarakigendanaga ntiyagishyiraga hasi ejo maze kubibona naratunguwe.” Uko ni ko Karimunda abivuga.

Karimunda (ibumoso) na Habinshuti (iburyo) bari mu maboko ya Polisi ya Musanze.
Karimunda (ibumoso) na Habinshuti (iburyo) bari mu maboko ya Polisi ya Musanze.

Umuvugizi wa Polisi akaba n’Umugenzacyaha mu Ntara y’Amajyaruguru, Spt Hitayezu Emmanuel avuga ko bamenye ayo makuru ku munsi w’ejo ko hari abantu babiri bibye miliyoni 30 n’ibihumbi 920 mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Remera tariki 30/04/2014 baza kwihisha mu Karere ka Musanze batangira kubashakisha babafata, basanga bamaze gukoresha ibihumbi 423.

Spt Hitayezu yakanguriye abantu kwirinda kugendana amafaranga menshi kuko bashobora kugira ikibazo cyo kuyibwa no gushyira mu kaga ubuzima bwabo igihe abajura bamenye ko bayafite bashobora kubica kugira ngo babashe kuyatwara. Yakomeje asaba ko abantu bakora ubucuruzi n’abandi ko bakwiye gukoresha sheki.

Turikumana Hesron ucuruza ibikoresho by’ikoranabuhanga n’umuriro w’amashanyarazi, ngo kuba polisi yagaruje amafaranga ye byamushimishije cyane, yongeraho ko yari afite icyizere ko ayo mafaranga azayabona kuko yari yizeye ko polisi y’u Rwanda kuko ifite ubwo bushobozi.

Baramutse bahanwe n’icyo cyaha bahanishwa igihano kuva mezi atandatu kugeza ku myaka ibiri n’izahabu yikubye inshuro ebyiri y’ibyo bibye ushingiye ku ngingo ya 300 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda.

Nshimiyimana Leonard

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka