Musanze: Abapolisi bakuru 28 baturuka mu bihugu 12 bahawe impamyabumenyi
Abapolisi bakuru 28 baturuka mu bihugu 12, byo muri Afurika, harimo n’u Rwanda, bahahawe impamyabumenyi mu ishuri rikuru rya Polisi (National Police College) riherere ye mu karere ka Musanze, nyuma y’umwaka umwe bakurikirana amasomo muri iryo shuri.
Mu muhango wabaye kuri iki cyumweru tariki 25/08/2013, hahawe impamyabumenyi bakurikiranye amasomo ajyanye n’ubuyobozi ndetse no kuyobora abapolisi (Senior Command and Staff Course).
Bakurikiranye kandi amasomo y’ikiciro cya gatatu cya kaminuza (Masters) y’ibijyanye n’amahoro no gukemura amakimbirane (Peace Studies and Conflict Transformation). Muri uwo muhango kandi bahembye bamwe muri abo bapolisi bitwaye neza.

Sheikh Mussa Fasil Harerimana, Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu, avuga ko ayo masomo yahawe abo ba Polisi ari mu rwego rwo kubongerera ubumenyi; kandi abapolisi bo mu Rwanda bahawe ayo masomo batezwe ho byinshi kuko bari bakenewe muri gahunda y’iterambere u Rwanda rwihaye.
Agira ati “Twe ku bwacu twari tubakeneye. Kubera yuko mu Rwanda buri gihe tuba dushaka y’uko tuva aho turi tugatera imbere. Kuba rero ubonye abantu bamaze kwiga uko bagomba kugufasha gutera imbere, icyongicyo cyari gikenewe.”
Akomeza avuga ko kandi ayo masomo azafasha Polisi y’u Rwanda mu bijyanye n’ubutumwa bwo kugarura amahoro ijyamo mu bihugu bitandukanye.

Agira ati “…muziko abapolisi bacu bari no hirya no hino mu bihugu bitandukanye: icyo gihe rero kubajyana yo bagiye mu kugarura amahoro cyangwa gucunga umutekano bagenda bafite amahirwe ko no muri ibyo bihugu hari bamwe mu bo biganye nabo, bikaba ngombwa ko begendera ku murongo umwe kuko baba barigiye hamwe za gahunda zose uko zikorwa.”
Amasomo azafasha guhosha amakimbirane no kurwanya ibyaha
Bamwe mu bapolisi bahawe impamyabumenyi bahamya ko amasomo bize azabagirira akamaro mu mikorere yabo ya buri munsi. Ngo azatuma Polisi y’u Rwanda n’iyo mu bindi bihugu, yaherewe amasomo mu Rwanda, bakorana neza; nk’uko ACP Damas Gatare abihamya.
Agira ati “…bigiye kudufasha kurushaho gutegura neza gahunda za gipolizi twakoraga…ibyo bikazatuma turushaho guhosha amakimbirane, kurwanya ibyaha bitandukanye no gufatanya, gukurikirana abagizi ba nabi bakora ibyaha mu gihugu kimwe bakajya mu kindi.”

Abapolisi baturuka mu bindi bihugu bahawe impamyabumenyi bishimira kuba barahawe ayo masomo ngo kuko yabunguye ubumenyi bushya buzabafasha guhangana n’ikorwa ry’ibyaha rigenda rihindura isura; nk’uko ACP Joel Aguma, uturuka muri Uganda, abisobanura.
Amasomo yahawe abo bapolisi bakuru, yatanzwe na Polisi y’u Rwanda ibifashijwemo na Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (NUR) ndetse n’ishuri rikuru ryo mu Bwongereza ryitwa Bramshill.
Usibye abo bapolisi bakuru bahawe impamyabumenyi hari n’abandi bapolisi 36 bari bari muri ibyo birori barangije amasomo, ajyanye n’igipolisi, y’ikiciro cya kabiri cya kaminuza (Bachelors’ Degree) mu Ishuri Rikuru ry’Uburezi (KIE).
Dr.Vincent Biruta, Minisitiri w’Uburezi mu Rwanda, avuga ko Minisiteri ayoboye izakomeza ubufatanye na Polisi y’u Rwanda mu bijyanye no kongerera ubumenyi abapolisi.

Ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda riri mu karere ka Musanze ryafunguwe ku mugaragaro na Perezida Paul Kagame ku itariki 11/06/2013, ubu rikaba rimaze kugera ku rwego mpuzamahanga mu guha ubumenyi abapolisi bo mu bihugu bitandukanye.
Abapolisi bakuru bahawe impamyabumenyi baturuka muri Ethiopia, Uburundi, Uganda, Tanzania, Djibouti, Zambia, Kenya, Somalia, Ghana, Sudani y’Epfo, Sudani ya Ruguru n’u Rwanda.
Andi mafoto ajyanye n’iyi nkuru:




Norbert Niyizurugero
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|