Musanze: Abantu 7 baguweho n’ibirombe bacukura Wolfram

Tariki 07/12/2011, abantu barindwi bo mu murenge wa Busogo akarere ka Musanze baguweho n’ibirombe bageregeza gucukura amabuye y’agaciro ya Wolfram k’uburyo butemewe n’amategeko.

Nk’uko bitengazwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Busogo, Iyamuremye Jean Damascene, impanuka yabaye mu gihe cya saa cyenda ubwo bamwe mu bari basanzwe bakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bahagaritswe bagiye kuyacukura k’uburyo butemewe n’amategeko.

Abantu babiri bahise bitaba Imana naho umwe avanwamo agihumeka ahita ajyanwa ku kigo nderabuzima cya Busogo aho ari kwitabwaho. Ibirombe baguyemo byari bisanzwe bicukurwamo na Koperative MINECA yahagaritswe kubera gucukura k’uburyo butajyanye n’igihe ariko abaturage bahafite imirima bakomeje gucukura rwihishwa. Ibi byago byahuriranye n’uko imvura irimo kugwa ari nyinshi kandi ubutaka bakaba bwinjirwa n’amazi.

Iyamuremye atangaza ko abaguweho n’ikirombe bari nko mu bujyakuzimu bwa metero 20. Ngo hakenewe ubufasha mu gukora ubutabazi kuko ahabereye impanuka nta muhanda uhari. Barakoresha amaboko y’abaturage kandi nta cyizere ko abakiri mu kuzimu bakiri bazima.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka