Musanze: Abana b’inzererezi bagiye gufatirwa ingamba

Inama y’umutekano y’akarere ka Musanze yateranye tariki 31/01/2012 yafashe umwanzuro ko abana b’inzererezi baboneka muri uwo mujyi bagiye gufatirwa ibyemezo birimo no kubajyana mu bigo ngorora muco.

Uko umujyi wa Musanze urushaho gutera imbere no kwaguka niko ukomeza kugira inzererezi nyinshi zirimo abana bato bata amashuri ndetse n’abana b’abakobwa bakajya mu buraya.

Abayobozi b’akarere ka Musanze bemeza ko inzerezi zigomba gufatirwa ingamba zihamye kandi hagakomeza gushakishwa aho ziba hose kuko ari hamwe mu hakunze gukorerwa uburaya.

Umuyobozi w’akarere ka Musanze, Mpembyemungu Winifrida, avuga ko bakeneye inkunga y’Ikigo cya Iwawa kugira ngo abafatwa bzajyanyweyo gukosorwa ndetse banige imyuga yabafasha kugira icyo bimarira mu buzima bwabo.

Abayobozi ba Musanze bavuga ko ikibazi cy’inzererezi zisabiriza gihesha isura mbi uyu mujyi ukunzwe gusurwa cyane n’abanyamahanga bagiye kureba ingagi mu Birunga.

Benshi mu nzererezi zo mu mujyi wa Musanze ni abana bari mu kigero cyo kujya ku ishuri ariko batiga kubera ibibazo byo mu miryango yabo uretseko hari n’ababyeyi bikurira abana mu ishuri bakabakoresha imiriro nko bakabazana mu mujyi babatwaje imyaka yo kugurisha bigatuma bararuka.

Ikibazo cy’inzererezi kiri mu byongera ubujura mu mujyi aho abafite amazu mu mujyi wa Musanze basabwe gushyira amatara imbere n’inyuma y’amazu yabo mu rwego rwo kurinda abajura.

Muri iyo nama y’umutekano kandi hatanzwe amakuru ko hari abana batasubiye ku ishuri uyu mwaka ku mpamvu zitaramenyekana.

Inama y’umutekano mu karere ka Musanze kandi yasanze inkeragutabara ndetse n’abandi bakora akazi k’uburinzi badakora akazi kabo neza kuko abenshi mu bakora akazi k’uburinzi mu mujyi wa Musanze ari abasaza baryama bagasinzira aho gukora uburinzi.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka