Musanze: Aba local defense basezerewe ariko ngo kubungabunga umutekano birakomeje

Aba local defense 260 bo mu Karere ka Musanze basezerewe tariki 11/07/2014 batangaza ko batanze umwambaro w’akazi nk’uko biteganwa n’amategeko ariko nk’Abanyarwanda bakunda igihugu barakomeza gufatanya n’inzego zishinzwe umutekano mu kwicungira umutekano nk’uko byari bisanzwe.

Abo ba local defense b’abagabo uretse n’umugore umwe rukumbi babwiye Kigali Today ko bakoze ako kazi badategereje igihembo ahubwo bagakoze kubera ko bakunda igihugu cyabo, urukundo bagifite ni rwo rutuma bazakomeza gusigasira umutekano w’igihugu batanga amakuru ku gihe.

Rwitega Leonidas ni umusaza w’imvi uri mu basezerewe agira ati: “Umwenda ngiye kuwukuramo ariko gucunga umutekano mu murenge wa Muko nsanzwe ndi kiyongozi ndakomeza nshunge umutekano nk’uko bisanzwe.”

Aba local defense basezerewe ku mugaragaro kuri uyu wa gatanu ngo bazakomeza gucunga umutekano nk'abandi banyarwanda bose.
Aba local defense basezerewe ku mugaragaro kuri uyu wa gatanu ngo bazakomeza gucunga umutekano nk’abandi banyarwanda bose.

Umugore umwe rukumbi wari mu mutwe w’aba local defense witwa Bangankira Beatrice yunzemo ati: “Kuba twiyambuye umwenda, umutima nawo ntabwo tuwutanze, tugiye gukomeza gukorana n’abaturage mu by’umutekano dutangira amakuru ku gihe”.

Abayobozi batandukanye bashimiye abo basore n’abagabo umusanzu batanze mu kubaka igihugu cyabo bacunga umutekano no mu bihe bikomeye by’intambara y’abacengezi yaciye ibintu mu myaka ya 1998 na 1999 mu cyahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri.

Nk’uko babyemeza, ngo bagize uruhare rukomeye mu kurwanya umwanzi bakorana bya hafi n’ingabo z’igihugu kandi banakangurira abaturage kwitandukanya n’umwanzi, bamwe muri bo bahasize ubuzima.

Maj. Safali wari uhagarariye ubuyobozi bw’ingabo muri uwo muhango, yabasabye kurangwa n’imyitwarire myiza aho batuye no gukomeza gukunda igihugu cyabo bakirinda gukorana n’umwanzi ugambiriye gusenya ibyiza Abanyarwanda bagezeho by’umwihariko na bo ubwabo babigizemo uruhare.

Abayobozi b'akarere n'ingabo bitabiriye uyu muhango.
Abayobozi b’akarere n’ingabo bitabiriye uyu muhango.

Aba local defense basubiye mu buzima busanzwe bashishikarijwe gukura amaboko mu mufuka bagakorana imbaraga zabo zose mu ntumbero yo kwiteza imbere. Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, madame Mpembyemungu Winnifride, ashimangira ko kugira ngo babigereho basabwa kwibumbira mu makoperative kugira ngo bahurize imbaraga zabo n’ubushobozi hamwe.

Uyu muyobozi yijeje abo ba local defense ko ubumenyi n’uburanararibonye bafite mu gucunga umutekano butazabapfira ubusa. Muri uyu muhango yabashyikirije impapuro z’ishimwe (certificate), abizeza ko bazishyurirwa ubwisungane magirirane mu kwivuza buzwi nka mitiweli muri uyu mwaka.

Umutwe wa local defense washinzwe mu mwaka wa 1998 ufite inshingano zo gucunga umutekano mu nzego z’ibanze ugiye gusimburwa n’undi mushya witwa DASSO mu mezi make ari imbere bigaragara ko uru rwego ruzaba ruwusumbije byinshi kuko rugizwe n’abantu bafite ubumenyi butandukanye kandi basobanukiwe.

Nshimiyimana Leonard

Ibitekerezo   ( 3 )

imyaka bamaze muri kariya kazi katumye bavanamo ubunararibonye buzabafasha gukomeza guharanira umuco wo kurinda amahoro no kurwanya amakimbirane.

Shema yanditse ku itariki ya: 14-07-2014  →  Musubize

gucunga umutekano ntibisaba kuba wambaye umwambaro wihariye, bisaba gusa kuba udashaka ko igihugu cyawe kivogerwa kandi uko waba ungana kose birakureba

nibali yanditse ku itariki ya: 13-07-2014  →  Musubize

birumvikana kuko umutekano umuntu awuhorana yaba akiri mukazi cg atakarimo, kuba bari bashinzwe umutekano ariko bakaba uwo murimo atariwo bagikomeje ntibibuze ko bagiye gushyira amaboko mumifuka ngo bituramire, ntibizakomeza kuba akazi ariko ninshingano zaburi munyarwanda wese kwirindira umutekano

mandela yanditse ku itariki ya: 13-07-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka