Murama: Yafashwe ku ngufu yagiye kuvoma
Umwana w’umukobwa w’imyaka 14,utuye mu murenge wa Murama mu karere ka Ngoma avuga ko yafashwe ku ngufu n’umusore w’imyaka 17 ku mugoroba wa tariki 07/01/2014 ubwo yari yagiye kuvoma ahitwa Mbonyi.
Ukekwa gufata ku ngufu uyu mukobwa ntiyemera icyaha avuga ko bamubeshyera. Kugera ubu uyu mwana uvuga ko yafashwe kungufu yajyanwe kwa muganga ngo hakorwe ibizamini harebwe niba yafashwe ku ngufu.
Nkuko bisobanurwa n’uyu mwana ngo ubwo yari yagiye kuvoma wenyine yaje guhura n’uyu musore w’imyaka 17 ahita amufata ku ngufu. Yaba umuryango w’uwafashwe ku ngufu ndetse n’umuryango w’ukekwa bose bavuga ko ntacyo bapfaga.
Igice kinini cy’umurenge wa Murama ntikiragezwamo amazi kuburyo abahatuye bavoma kure mu misozi, bikaba byanatera impungenge kuko aho hantu bavoma ahenshi haba hadatuwe.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagali ka Kigabiro ibi byabereyemo, Safari Adolphe, yemeza aya makuru akavuga ko uwo muhungu ukekwa yafashwe akaba agiye gushyikirizwa police ngo hakurikiranwe niba icyo cyaha yaragikoze.
Uyu muyobozi nawe yemeza ko aho hantu uyu mukobwa avuga ko yafatiwe ku ngufu yagiye kuvoma hadatuwe ko ari ku ivomo riri mu misozi gusa ngo ibintu byo gufata ku ngufu bitari bisanzwe mu kagali ayobora.
Akarere ka Ngoma muri gahunda zako zo kwegereza abaturage amazi kagaragaza ko gafite gahunda yo kwegereza abaturage amazi meza, aho ku bufatanye n’umushinga w’abayapani ingo zitari nke zo mu mirenge ya Zaza na Mutendeli ziherutse kwegerezwa amazi.
Jean Claude Gakwaya
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|