Muko: Yateye icyuma umugore we kubera gufuha

Karunga Sostene utuye mu mudugudu wa Mayora mu kagari ka Ngange umurenge wa Muko mu karere ka Gicumbi yateye icyuma umugore we Nyiransekanabo Imaculée mu ijoro ryo kuwa 26/3/2012 amukomeretsa mu mutwe amuziza ko yamubonanye n’undi mugabo.

Nyuma yo gukomeretsa umugore we mu mutwe, Karunga yahise afata ikemezo cyo kwirukana umugorewe maze ahita ajya gushaka undi mugore aramucyura.

Karunga yafashe ikemezo cyo kwirukana umugore we bashakanye nta gihamya afite cy’uko yamuciye inyuma uretse kumubonana n’undi mugabo bahagararanye mu muhanda; nk’uko bitangazwa n’abaturanyi be.

Abaturanyi bemeza ko Karunga asanzwe agira amahane cyane ku buryo atajya yemerera umugore we gutemberera bagenzi be bityo bakaba batatangazwa no kubona akorera uwo bashakanye ibikorwa by’ubugizi bwa nabi kuko agira umujinya mwinshi uvanze n’amahane.

Ubuyobozi bwagerageje kunga uyu mugabo n’uwo bashakanye ndetse bamutegeka kumuvuza kubera ko nta mikoro yo kwivuza umugore afite; nk’uko bitangazwa n’umuyobozi w’akagari ka Ngange, Nzigiye Piere Simon.

Karunga na Nyiransekanabo bemeye guhana imbabazi maze bakabana mu mahoro.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka