Muko: Yaburiwe irengero kubera gukekwaho ubujura

Umusore witwa Habanabakize uzwi ku izina rya Kibwa wo mu Murenge wa Muko mu kagari ka Ngange, yaburiwe irengero kuva tariki 23/02/2012, nyuma yo kwiba mwishywa we, Bimenyimana Jean Claude, ihene y’ishashi n’umufuka wuzuye ibishyimbo.

Uyu Bimenyimana Jean Claude avuga ko kuva babura ibyo Habanabakize yatwaye atagarutse mu rugo kandi ntibazi naho yarengeye. Bimenyimana avuga ko Habanabakize ashobora kuba atinya ko nagaruka bazamwishyuza ibyo yajyanye.

Ushinzwe irangamimerere mu Murenge wa Muko, Mazimaka Eric, avuga ko ubusanzwe ubujura butari busanzwe muri uwo murenge kuko n’ubugerageje atabwa muri yombi n’abaturage kandi hakaba hari n’abakora irondo mu rwego rwo kurwanya ibikorwa bibi.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka