Mukamunana yishwe agiye gutabara abaturanyi

Mukamurangira Consolée wo mu Kagali ka Gikundamvura, mu Murenge wa Karama ho mu Karere ka Nyagatare yishwe n’umuturanyi we, Buzige Daniel, ubwo yari atabaye abandi baturanyi batongananga bapfa inka yari iziritse mu rubibi.

Umwana wa nyakwigendera witwa Kwizera Theogene ufite imyaka 12 avuga ko tariki 24/12/2011ahagana mu ma saa moya z’umugoroba we na mama we bari bicaye muri passparum mu mbuga iwabo bumva abaturanyi batongana noneho nyina agenda atabaye.

Nyina yasanze uwitwa Rukubana Abdul Karim abwira uwitwa Havugimana ngo namukurire inka mu rubibi noneho undi arambubwira ati “Wandetse ko nzayikuramo ejo.” Ubwo bari bagiterana amagambo ngo haje uwitwa Buzige Daniel yihina mu kiraro cy’inka akuramo igiti agiye kugikubita Havugimana gifata Mukamurangira Consolée ahita yitaba Imana.

Nyuma yo gukora iryo bara, Buzige Daniel yahise yiruka arahunga hanyuma abaturage baza kumuhamagara bamubwira ko atapfuye kugirango aze amujyane kwa muganga. Buzige ngo yabasubije ababwira ko azi neza ko yapfuye kandi ko ari mu nzira yigemura kuri Polisi.

Bakomeje kumuhamagara bamubaza aho ageze ababwira ko ari mu Mudugudu wa Gikundamvura ya mbere ari na ho bamufatiye bahita bamutwara kuri Polisi kugeza ubu akaba ari na ho agicumbikiwe.

Nyuma y’uko inzego z’umutekano zikora iperereza zikanapimisha umurambo wa Nyakwigendera mu bitaro bya Nyagatare bahise bafata icyemezo cyo gushyingura umurambo wa nyakwigendera ku mugoroba wa Noheli.

Buzige wiyemerera icyaha cyo kwica Mukamurangira Consolée we ubu aracyari mu maboko ya Polisi ya Nyagatare mu gihe agitegereje kugezwa imbere y’ubutabera.

Niyonzima Oswald

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka