Mukagahima avuga ko ahohoterwa kubera ubuhamya yatanze muri Gacaca

Umukecuru witwa Mukagahima Margarita w’imyaka 63 utuye mu mudugudu wa Karambi mu kagali ka Rwesero mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza avuga ko ubuhamya bunyuranye yatanze mu nkiko Gacaca bukomeje kumubera intandaro yo guhohoterwa.

Ibyo yabitangaje tariki 11/01/2012 ubwo yari kuri stade y’akarere ka Nyanza muri gahunda yo guha urubuga abaturage kugira ngo babashe kubaza ibibazo byose bifuza ko bishakirwa ibisubizo.

Akigera ku ndangururamajwi (microphone) ni cyo kibazo yahereyeho avuga ko kuva yatanga amakuru muri Gacaca atongeye kubona amahoro iwe mu muryango.

Yabisobanuye atya “Njye uko mumbona nta mutekano mfite kuko uruzitiro rwanjye barasenya, inkoko zanjye barica, nkanakubitwa n’abana banjye kandi ntacyo mbatwaye”.

Umuyobozi w’akarere ka Nyanza, Murenzi Abdallah, akimara kugezwaho icyo kibazo cy’uwo mugore yahise asaba ko iryo hohoterwa akorerwa ryakurikiranwa.

Yasabye ubuyobozi bw’umurenge wa Busasamana uwo mukecuru atuyemo gukurikirana icyo kibazo kandi raporo ikazihutirwa gutangwa kugira ngo hamenyekane ukuri kw’iryo hohoterwa uwo mukecuru avuga ko akorerwa.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka