Mukabarinda arakorerwa urugomo kubera ubuhamya yatanze muri Gacaca

Mukabarinda Anastasie wo mu murenge wa Muko mu karere ka Gicumbi yakorewe urugomo na n’undi mugore witwa Uwingabire Vestine amuziza ko yatanze amakuru ku mugabo we mu gihe k’inkiko gacaca.

Uwingabire Vestine yateze Mukabarinda atambutse ku irembo rye maze amwambura igitambaro yari yambaye mu mutwe akijyana amubwira ko azakimurogeramo. Yakomeje kumutuka amubwira ko yamufungishirije umugabo akaba amwiyamye kongera kumucira imbere y’irembo.

Mukabarinda Anastasie wakorewe urugomo yitabaje inzego z’ubuyobozi ngo zimurenganure ariko biranga kuko Uwingabire Vestine yimanye icyo gitambaro yamutwaye burundu.

Mu rubanza rwaciwe tariki 07/02/2012 Uwingabire vestine yemeye ibyo aregwa ariko yimana icyo gitambaro.

Ushinzwe irangamimerere mu murenge wa Muko, Mazimpaka Eric, avuga ko ubuyobozi bw’umurenge buzafata icyemezo kuri uru rubanza tariki 09/02/2012.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka