Muhanga: Yasabye umugabo ngo amushake amuhe amafaranga arugezemo aramwigarama
Umugore n’umugabo batuye mu murenge wa Muhanga mu karere Muhanga bari mu makimbirane ashingiye ko bashakanye bemeranijwe amafaranga nyuma ntiyaboneka.
Mu mwaka wa 2008 baje kubanza kubana nk’umugabo n’umugore ku buryo butemewe n’amategeko baza gusezerana imbere y’amategeko mu mwaka wa 2010. Umugabo yakoraga ubucuruzi butandukanye burimo kugurisha impu ndetse n’indi mirimo itaramwinjirizaga amafaranga make, naho umugore akaba umutayeri udoda imyenda.
Uyu mugabo avuga ari umugore wamusabye ko basezerana imbere y’amategeko ndetse umugore yizeza umugabo ko azamuha amafaranga miliyoni imwe y’u Rwanda bakimara kurushinga.
Bakimara kurushinga byemewe n’amategeko mu mwaka wa 2010, ngo umugabo yasabye umugore amafaranga yari yamwemereye kugirango amurongore maze umugore aramwigarama amubwira ko nta mafaranga ateze kuzamuha kandi ayafite.
Ati: “muri iryo joro twasezeranye yarambwiye ngo “ubwo wari uziko dusezeranye ngo undongore icyo nshaka ni imitungo, icyo nzi cyo ni uko nyuma y’imyaka icumi naza nkabaza ibyanjye”.
Umugabo avuga ko umugore we yari afite amafaranga menshi, cyane ko yari afite konti ebyiri; imwe mu murenge sacco wa n’indi muri banki y’abaturage ya Nyamabuye. Umugabo ngo yasabye umugore amafaranga yo kurangiza inzu yabo ariko aramutsembera amwumvisha ko umugabo ariwe ugomba kuyirangiza yose.
Ibi ngo byakurikiwe n’uko umugore we amugambanira ndetse akamufungisha amubeshyera ko yashatse kumutera icyuma nk’uko umugabo abivuga.
Uyu mugabo witwa Kwibuka avuga ko mu gihe yari afunzwe umugore we witwa Niyitegeka yamutwaye amafaranga arenga ibumbi 300 n’indi mitungo akamuteza amabandi ngo amwicire iwe nyuma akaza kumutana abana akajya mu mujyi wa Kigali.
N’ubwo bafite abana babiri, Kwibuka avuga ko mu gihe umugore we ataragarura imitungo icyaba cyiza ari uko batana.
Ati : « ubundi icyakorwa ni uko yazana amafaranga afite muri sacco no muri Nyamabuye, akagarura imashini zo kudoda 4 yibye kandi akanasaba imbabazi mu muryango z’ukuntu yanteye agakoresha n’umutwe w’abajura bitabaye ibyo dutandukane».
Niyitegeka wari usanzwe akora umwuga wo kudoda imyenda nawe yemera ko bashakanye bakundanye guhera muri 2008 kugeza basezeranye mu mategeko 2010. Avuga ko atazi aho amakimbirane yaturutse, ariko akavuga ko umugabo yamukubitaga akanadukana umuco wo kumuhisha umutungo.
Niyitegeka avuga ko nta buraya cyangwa ubusinzi ndetse n’izindi ngeso mbi agira, ahubwo ko umugabo we yababajwe n’uko bamufunze kandi ngo nta kindi umugabo we yifuza uretse kumusenda.
Uyu mugore avuga kandi ko nta mafaranga yigeze atwara umugabo we kuko ngo ntayo yigeze agira ndetse ngo n’imashini z’ubudozi zagurishijwe babana bashaka gukora indi mishanga yafasha urugo rwabo. Ati: “ubwo rero nansende neza ariko yivuga ngo ngarure ibyo byose”.
Abaturanyi b’uyu muryango bemeza ko umugore yasezeranije umugabo we amafaranga miliyoni kugirango amurongore nyuma aramwigarama nubwo umugore byose abihakana.
Damascene Sezibera utuye mu mudugudu wa Murama, akagari karemera mu murenge Muhanga akaba ari umuturanyi w’uyu muryango avuga ko ikibazo nyamukuru nk’umuturanyi yabonye gishingiye ku mugore wishoye mu ngeso z’ubusinzi n’ubusambanyi.
Sezibera ati: “ariko uribaza ko umugore yabwiye umugabo ngo ‘niba udashoboye kundongora reka ababishoboye ngende banyirongorere’, ni ibintu biteye ubwoba”.
Pelagie Mukakalinda; Umujyanama w’ubuzima muri uyu mudugudu nawe avuga ko muri uru rugo hahorana amahane kandi ko bishobora no kuzavamo ibibazo bikomeye hatagize igikorwa. Ati: “ntiwamenya icyo mu by’ukuri umugabo n’umugore bapfa gusa jye mbona hari umwe uzica undi”.
Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango yo ivuga ko umugabo n’umugore basabwa gushakana bashingiye ku rukundo kuko iyo bitabaye ibyo ngo urugo ruhoramo amakimbirane ndetse ngo biragoye ko rwaramba.
Amakimbirane hagati y’abashakanye ntagira ingaruka kuri bo gusa kuko n’abo babyaye bavutswa uburenganzira bahabwa n’amategeko, dore ko abana babiri bakomoka kuri uyu muryango, ubuyobozi bwabashyize mu maboko ya nyina w’umugabo.
Gerard GITOLI Mbabazi
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
ubu igisekeje kandi kibabaje ejobundi uzumva ngo umwe yakubise undi ifuni kandi leta yaburiwe
babatandukanije hakiri kare!!!
biranseke cyane...ariko ubwo ndumiwe yaba uwo mugabo yaba n’umugore bose ni njiji zitavangiye kuko bizabagora gutangira...ariko biberi isomo n’abandi kuko umuntu asezerana ubuzima bwose
Ndumva uwo mugabo ari feke kuko ntavuga ko yarongoye ahubwo yarongowe, nagende rero yumve icyo yashatse.