Muhanga: Ubujura buciye icyuho bukomeje kwiyongera

Muri iki cyumweru ubujura buciye icyuho bwibasiye Umurenge wa Shyogwe mu Karere ka Muhanga aho abantu bagera muri bane ubu bafungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Muhanga bakekwaho kwiba amagare, abibaga bagiye batobora amazu y’abaturage bagatwara ibikoresho byo mu nzu birimo nyine n’amagare.

Kuri uyu wa 04/12/2014 amagare abiri yari yibwe yafatanywe uwitwa Nsanzabaganwa Damascène, wo mu Mudugudu wa Kinini mu Kagari ka Mubuga mu Murenge wa Shyogwe, uyu mugabo akavuga ko yayaguze mu isoko ry’ahitwa mu gashyushya kugira ngo nawe azayacuruze.

Muri uyu mudugudu wa Kinini ahibwe aya magare ni naho uyu mugabo atuye. Abaturanyi be biganjemo abanyonzi nibo bamenye amakuru ko aya magare yaba ari ku muturanyi wabo bajya gusaka koko bakayasangayo, rimwe barisanze mu nzu ye irindi barisanga mu kiraro cy’inka.

Nsanzabaganwa avuga ko amagare yafatanywe yari yayaguze ngo nawe azongere ayagurishe.
Nsanzabaganwa avuga ko amagare yafatanywe yari yayaguze ngo nawe azongere ayagurishe.

Aya magare abiri bigaragara ko yari yakoreshejwe yagiye akurwaho bimwe mu byuma byayo kandi ahagaragaza nomero y’igare bakaba barahakubye ku buryo zasibamye, bigaragara ko abayibye bashakaga gusibanganya ibimenyetso.

N’ubwo uyu mugabo yiregura avuga ko amagare nawe yayaguze ngo azayacuruze, ubwo yafatwaga yagaragaje urupapuro rumwe yaguriyeho igare, ariko irindi ngo ntazi aho ruri kuko abamufashe bamubujije amahwemo ntibatume ngo arushaka neza.

Aba baturage batera hejuru bagira bati “Uyu muntu ni gute avuga ko atazi ko twibwe amagare kandi dutuye mu mudugudu umwe kandi abantu baratoboye amazu abantu bagahurura, ikindi ni uko aho avuga ko yayaguze ari kure ku buryo bitoroshye kugira ngo amagare yibwe ahantu hamwe agurwa n’umuntu umwe kandi nawe duturanye”.

Abaturanyi ba Nsanzabaganwa bamusaba ko niba atari we wibye amagare yafatanywe yagaragaza abo bayaguze bagakurikiranwa.
Abaturanyi ba Nsanzabaganwa bamusaba ko niba atari we wibye amagare yafatanywe yagaragaza abo bayaguze bagakurikiranwa.

Nsanzabaganwa wafatanwe aya magare avuga ko ubusanzwe ari umuhinzi agacuruza n’inka, ariko ngo iyo ahuye n’ikindi kintu cyamwinjiriza arakigura, akavuga ko ari nako yaguze aya magare yibwe, aho avuga ko yayaguze n’abantu batandukanye.

Muri iki cyumweru kandi mu ijoro ryo ku wa mbere abantu bataramenyekana neza bibye mu rugo rw’Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, batwara ibikoresho byerekana amashusho (television) n’ibijyana nabyo, ndetse batwara n’itapi yo mu nzu.

Abibye kuri uyu muyobozi banyuze mu gipangu cy’umuturanyi we buririye ku mucanga urunze mu rugo bamena ikirahure cy’idirishya barakingura biba ibyo mu nzu hafi ya byose.

Igitangaje ni ukuntu amabandi yinjiye mu rugo rurimo umuzamu agafungura idirishya akinjira mu nzu ntihagire ubimenya mu gihe na ba nyir’urugo bari baryamye, ku buryo n’umuzamu bwakeye yitahira atazi ibyabaye.

Mayor Mutakwasuku nawe abajura baramucucuye.
Mayor Mutakwasuku nawe abajura baramucucuye.

Ubwo ba nyir’urugo babyukaga nibwo basanze inzu ibahamagara amabandi yayejeje niko kongera gutuma ku muzamu ngo agire ibyo asobanura, umuzamu akavuga ko nta kintu yigeze yumva, abantu bakagwa mu kantu.

Nk’uko bisobanurwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Shyogwe, Mugunga Jean Baptiste, ngo abibye kwa Mayor Mutakwasuku banibye mu zindi ngo eshatu zituranye nawe, mu rugo rumwe ngo akaba ariho babashije gutesha amabandi.

Cyakora Mugunga avuga ko iperereza rigikomeje ku baba bari inyuma y’ubu bujura busigaye bukorera mu makipe bakiba ahantu henshi icyarimwe.

Uyu muyobozi avuga ko mu isaka ryakozwe hatahuwe umufuka w’urumogi mu nkengero z’umujyi, hanafatwa bimwe mu bikoresho byo mu rugo birimo amaradiyo na za televiziyo, abafashwe babiri nabo bakaba barashyikirijwe inzego z’umutekano mu gihe abandi babiri bacitse.

Mugunga avuga ko ubujura nk’ubu bukunze kwiyongera mu gihe cy’iminsi mikuru ya Noheri n’ubunani, akavuga ko abaturage bagomba kuba maso kuko hari ababa bashaka kubaca inyuma ngo babambure utwabo.

Abazamu bo mu ngo n’abakozi bo mu ngo nibo batungwa agatoki kuba baranga ahibwa kuko ngo bigoye ko umuntu atera ahantu atigeze agera akifungurira akiba.

Mugunga avuga ko ingamba zo guhashya ubujura zakajijwe muri iyi minsi.
Mugunga avuga ko ingamba zo guhashya ubujura zakajijwe muri iyi minsi.

Mugunga avuga ko hari amakuru avuga ko hari abantu bagera kuri batandatu baba baraciye mu nzira zerekeza ahitwa Misisi bikoreye ibintu byaba byaribwe kwa mayor wa Muhanga, cyakora ngo zimwe mu ngamba ni ugukaza amarondo.

Abatuye mu mujyi nabo ngo bagomba gufatanya n’inzego z’umutekano bacana amatara y’imbere n’inyuma y’igipangu kugira ngo habe urumuri rwafasha gukumira ubugizi bwa nabi kuko nko kwa mayor wa Muhanga ngo usanga nta rumuri ruhari, kuko amatara yo ku muhanda ataka.

Ikibazo cy’umutekano kandi cyari giherutse kugarukwaho mu byumweru bibiri bishize mu nteko y’umuhizi aho Maj. Gen. Alex Kagame yasabye abaturage kuba maso muri iyi minsi mikuru, kuko aribwo ibikorwa bihungabanya umutekano bikunze kugaragara.

Abayobozi b’imidugudu mu Karere ka Muhanga basabwe gukora amarondo kuko usanga hari aho adakorwa neza maze abajura bagasa nk’aho batijwe umurindi.

Euphrem Murindabigwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka