Muhanga: Hamenwe ibiyobyabwenge bifite agaciro ka miliyoni zirenga esheshatu

Polisi y’igihugu ikorera mu karere ka Muhanga kuri uyu wa kabiri tariki 11/07/12, yamennye ibiyobyabwenge byiganjemo inzoga z’inkorano bifite agaciro ka miliyoni zirenga esheshatu.

Ibiyoga by’ibikorano byamenwe ni amalitiro 4480 ndetse n’ibindi byitwa merase bikorwamo kanyanga. Ibi byose byari mu majerekani 66 n’ingunguru nini 16.

Izi nzoga zikorwa mu matafari ya rukarakara bashyira muri izi nzoga kugira ngo zihindure isura zibe umutuku, umusemburo w’imigati, isukari itemewe n’ikigo cy’ubuziranenge kuko itera indwara zirimo na kanseri, amajyane, imbetezi z’amasaka n’amazi; nk’uko bitangazwa na Mugunga Jean Baptiste, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyamabuye.

Merase ikorwa mu bisigazwa by’ibisheke ahanini ngo bayikura mu mwanda wo mu nganda zikora isukari. Isa n’umukara ku buryo benshi bayibonye bayitiranya na mazutu yasaziye mu modoka.

Merase bakoresha mu gukora inzoga z'inkorano isa n'umukara nka mazutu yasaziye mu modoka.
Merase bakoresha mu gukora inzoga z’inkorano isa n’umukara nka mazutu yasaziye mu modoka.

Ibyo biyobyabwenge byafatiwe mu murenge wa Nyamabuye n’uwa Shyogwe mu karere ka Muhanga. Abantu babikoresha barangwa n’urugomo rudasanzwe kuko akenshi babivanga n’urumogi.

Abakora ibi biyoga bagirwa inama yo kwegera ubuyobozi bukabafasha gushinga inganda zikora inzoga z’inzagwa zifite ubuziranenge ku buryo zitakwangiza ubuzima bw’abazinywa; nk’uko bisobanurwa n’ umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyamabuye.

Gerard GITOLI Mbabazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka