Muhanga: Bamwibye ibihumbi 41 na telefoni bamupfunyikira amabuye

Umusore witwa Murwanashyaka Faustin, ubwo yavaga ku Gisenyi ataha iwabo mu karere ka Nyamagabe, yageze muri gare ya Muhanga ahahurira n’abatekamutwe batatu bamutwara amafaranga ibihumbi 41 na telephone ntiyarabukwa.

Uyu musore avuga ko akigera muri iyi gare tariki 11/07/2012 yahise ahura n’umukobwa avuga ko yari mwiza amubaza aho agiye kugirango yumve ko bagiye hamwe ngo bafatanye urugengo.

Umusore yahise amubwira adashidikanya ko atashye iwabo i Kaduha mu karere ka Nyamagabe n’umukobwa nawe amubwira ko ariho ari kujya. Umukobwa yahise yitanguranwa amubwira ko afite amafaranga ibihumbi 20, abaza umuhungu niba yavamo tike kuko yumva bavuga ko i Kaduha ari kure. Umusore yamubwiye ko nta kibazo ayo mafaranga ari menshi.

Bakomeje kuganira umuhungu amubwira aho avuye, amubwira ko bakoresha amafanga menshi ya tike kuko hari aho bagera bagatega moto ku buryo ngo ushaka kugera iwabo abanza akizigamira amafaranga menshi kugirango nagerayo azagire icyo asigarana yose atagendeye mu rugendo.

Aha ngo niho umukobwa yahise yumvira ko umuhungu afite amafaranga, muri ako kanya umukobwa ngo ashobora kuba yahise ahana amasiri na bagenzi be b’abasore babiri ariko ku buryo umusore atarabutswe.

Murwanashyaka avuga ko hahise haza umusore umwe ababwira ko amaze kubona imodoka igiye kujya i Kaduha arabamanukana bahura n’undi musore nawe aza asa n’ufite ubwoba ababwira ko hari imodoka polisi yafatanye ibiyobyabwenge ivuye muri Congo kandi ngo bamenye ko yibye amafaranga menshi.

Ngo abo bari batwaye ibyo biyobyabwenge ngo bataye ayo mafaranga atoragurwa n’abantu none ngo polisi iri gusaka buri wese utambutse kugira ngo barebe niba atari mu batoye ayo mafaranga.

Uwo musore yahise ababwira ko ashobora kubabikira amafaranga mu mashashi ya kaki kuburyo icyuma bari gupimisha kitaza kurabukwa niba hari amafanga bafite.

Murwanashyaka yatwawe amafaranga yari yazigamye ngo ajyane iwabo.
Murwanashyaka yatwawe amafaranga yari yazigamye ngo ajyane iwabo.

Bakimara kumupfunyikira amafaranga na telefoni muri izo shashi za kaki, buri wese yahise ashaka impamvu, umukobwa avuga ko agiye kubanza kugura iyo shashi kugirango nawe apfunyike amafaranga na telefoni.

Abasore babwiye Murwanashyaka kuba amanutse ku modoka bamwerekaga ariko ahageze asanga imodoka ni iy’akarere ka Muhanga, agira impungenge arebye asanga bamupfunyikiye amabuye mu mashashi abiri. Telefoni y’ibihumbi 20 n’amafaranga ibihumbi 41 barabitwara.

Akibibona yahise yikubita hasi atorwa n’abakekuru bari bamuhiseho. Murwanashyaka avuga ko yakoraga akazi ko mu rugo ku Gisenyi, akaba yari amaze igihe yaranze gutaha kugirango azabanze akorere amafanga menshi.

Ubuyobozi bwa polisi station ya Nyamabuye bahise bamujyana ngo bige kuri iki kibazo.

Gerard GITOLI Mbabazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

IHANGANE IMANIZIBYAWE IZAGUHANDI MAFARANGA

EMMY yanditse ku itariki ya: 29-07-2016  →  Musubize

Ariko nyamara muri aya mezi 2 i muhanga ntabwo byoroshye,ngaho abicana,abasambana,noneho nubutekamutwe ,bashake abantu babasengere naho ubundi birakomeye.Sha pole sana ,humura Imana izaguha andi ,ubwo se abo bazayarya kangahe?KURYA AMAFARANGA UTAVUNIKIYE ,NTACYO YABAMARIRA,BAZAGUMYA BAPFE URWO BAPFUYE BATEKA IMITWE.ariko please policy nikore akazi kayo.

soso yanditse ku itariki ya: 12-07-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka