Muhanga: Abatuye ku misozi miremire bahangayikishijwe n’imvura

Abaturage batuye mu misozi ihanamye mu karere ka Muhanga batangaza ko bahangayikishijwe n’imvura imaze iminsi igwa kuko ishobora gutera inkangu zigahitana ubuzima bw’abantu.

Kamanzi Augustin ni umwe mu batuye mu kagari ka Gitenga mu murenge wa Kibangu, ahagaragara imisozi ifite ubuhaname bushobora guteza inkangu. Avuga ko ahangayikishijwe n’imvura imaze iminsi igwa kuko iba ari nyinshi kandi igateza isuri n’inkangu.

Kamanzi avuga ko iyi mvura nikomeza kugwa nk’uko iri kugwa cyangwa ikiyongera, bizabateza kubura byinshi birimo n’ubuzima bw’abatuye aka kagari. Agira ati “Hafi yanjye hatangiye kujya hacika inkangu ntoya ku buryo mu gihe kitari kinini iyi mvura nikomeza kugwa, ndahamya ko izantwarira inzu”.

Cyurinyana Espérance nawe utuye muri aka kagari avuga ko ahari ubutaka bworoshye hatangiye gutenguka bityo akaba afite ubwoba ko nabo byazabageraho.

Hari abaturage bamaze kwimurwa muri ako gace ariko hari abahasigaye. Cyurinyana nawe utarabasha kwimuka avuga ko bitoroshye kwimuka kuko bisaba ko ubuyobozi bubibafashamo.

Cyurinyana agira ati “kongera kubaka inzu si ibintu byoroshye, ntabwo twahita tubona ubushobozi bwo kuzuza inzu”.

Imisozi yo mu murenge wa Nyabinoni mu karere ka Muhanga
Imisozi yo mu murenge wa Nyabinoni mu karere ka Muhanga

Aba baturage bavuga ko batabasha kwigurira ibibanza ku midugudu. Ikibanza cya make cyo mu mudugudu kigura amafaranga ibihumbi 150 naho ku gasantere cyangwa mu midugudu imaze gukomera kigura amafaranga ibihumbi 400.

Umuyobozi w’akarere ka Muhanga, Yvonne Mutakwasuku, avuga ko abaturage bizagaragara ko badafite ubushobozi bwo kwigurira ibibanza ahagenewe guturwa, bazabafasha kubibona.

Abatuye umurenge wa Mushishiro bagera kuri 60 basenyewe n’inkangu yatewe n’imvura yaguye mu mpera z’umwaka ushize; yatwaye ubuzima bw’abana batatu b’umuryango umwe.

Akarere ka Muhanga ni kamwe mu turere twagaragaje ko dufite ibibazo by’imiturire kuko abenshi mu bagatuye batuye nabi. Muri aba harimo benshi batuye mu misozi ihanamye itwara rimwe na rimwe ubuzima bwabo mu gihe cy’imvura.

Gerard GITOLI Mbabazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka