Mugunga: Yibye itungo bamuzengurutsa mu Kagari aryikoreye

Bamwe mu batuye mu Murenge wa Mugunga mu Karere ka Gakenke n’abaturanyi babo bo mu Murenge wa Shyira mu Karere ka Nyabihu barinubira ubujura buhakorerwa n’insoresore bavuga ko zirirwa zinywa inzoga n’ibiyobyabwenge byiganjemo urumogi, ubundi byamara kubarenga bakagenda banura ibyo babonye kugeza naho badatinya kuzitura itungo ry’abandi.

Ibi babitangaje nyuma y’aho kuwa 15/12/2014 umusore witwa Sibomana wo mu Kagari ka Rutenderi mu Murenge wa Mugunga afashwe yibye ihene akayica akayihisha mu gisambu kugira ngo aze kuyihakura ariko akaza gufatwa n’abaturage atageze ku mugambi we.

Uyu Sibomana ariko ntiyatura ngo yemere ko ari wabikoze ahubwo avuga ko babimushinje akabura uko abigira agapfa kubyemera ngo kuko bavuga ko asanzwe yiba nta kundi yari kubigira.

Sibomana atuye mu Kagari ka Rutenderi naho ihene ikaba yibwe mu Kagari ka Kanyamitana. Abahatuye bose bemeza ko uretse kuba Sibomana asanzwe yiba anafite agatsiko k’abasore bafatanya mu bujura.

Sibomana akimara gufatwa yahise azengurutswa akagari yikoreye ihene.
Sibomana akimara gufatwa yahise azengurutswa akagari yikoreye ihene.

Hadidja Mukandanga utuye mu Kagari ka Kanyamitana mu Murenge wa Shyira avuga ko Sibomana akimara kwiba iyi hene umukecuru nyirayo yahise atabaza abana, bagerageje kumwirukaho afata icyuma yari afite ubundi bariruka.

Akomeza avuga ko kuba Sibomana ashinjwa atari igitangaza kuko ari ingeso asanganwe ku buryo ashobora no guhitana umuntu ushaka ku mutesha icyo ashaka kwiba.

Ati “iyo hene yishe n’umuntu yamwica kuko nabo bana bamwirukagaho iyo abafata nako kanyejoro (icyuma bahiza ibyatsi) aba yabacyebye n’ubundi akabica, inaha ibisambo byo ni byinshi kuko nawe avuga ko yafatanyije n’ibindi”.

Jean Damascène Gatabazi wo mu Kagari ka Rutenderi mu Murenge wa Mugunga avuga ko abana b’abasore babajujubije kuri byose byaba ibihingwa cyangwa amatungo kuko birirwa banywa inzoga n’urumogi, akumva ko bajya bafungwa bagaherayo kubera ko bibateza umutekano muke.

Ati “dusaba leta ubufasha ko yadufasha ibi bigegera by’ibisambo kuko atari iki gusa hari n’ibindi kuko birirwa bari kunywa ibimogi babivamo bakajya mu ngurube bazivamo bakajya mu nzoga”.

Uyu ni umwe bivugwa ko afatanya na Sibomanamu bujura.
Uyu ni umwe bivugwa ko afatanya na Sibomanamu bujura.

Umunyamabanga nshingabikorwa w’Akagari ka Rutenderi, Vincent Ncunguyinka yemeza ko Sibomana asanzwe ari mu mubare w’abafatwa nk’inzererezi kuko uretse kuba asanzwe yiba atanafite imyitwarire myiza, akaba aribyo aheraho yemeza ko ariwe wibye ihene.

Ati “yagiye ayisanga aho yari iziritse hafi y’urugo arayizitura, arayishorera abaturage bamubonaga batari bazi nyiri hene bibwiraga ko ashobora kuba undi waba uragiye bigeze aho bizakugaragara ko ihene ari inyibano, abantu bagerageza kumukurikira barimo n’abana ariko we yari afite akuma bita najoro akakabakangisha ashaka nko kukabatemesha bagira intege nke baramureka”.

Gusa ariko ngo mu rwego rwo kurushaho gucunga umutekano w’abaturage n’ibyabo muri iyi minsi mikuru hakozwe urutonde rw’inzererezi zirenze 20, ariko kandi hanemezwa ko ku majoro abanziriza hamwe n’akurikirana n’iminsi ya Noheri n’ubunani utubari tutagomba kurenza sa moya z’umugoroba tugifunguye, kandi ku buryo n’abantu bari ku rutonde bagomba kuba bazwi aho baherereye.

Abdul Tarib

Ibitekerezo   ( 1 )

umusore nk’uriya wigayisha kuriya yumva amaherezoye arayahe? yaragayitse.

Appolinaire yanditse ku itariki ya: 16-12-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka