Mu myaka ine abantu 2,600 mu Rwanda bahitanywe n’impanuka

Abasenateri bagize Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano, bavuga ko ikibazo cy’impanuka zo mu muhanda gihangayikishije kuko mu myaka ine ishize zimaze guhitana abagera ku 2,600.

Mu kiganiro iyi komisiyo yagiranye n’inzego zirimo Ikigega cyihariye cy’Ingoboka, Ishyirahamwe ry’Ibigo by’Ubwishingizi mu Rwanda n’Urwego Ngenzuramikorere (RURA), hagarutswe ku bitera izi mpanuka birimo amagare menshi mu muhanda atagira amategeko ayagenga, imodoka zishaje zinjira mu Rwanda, n’izitwara abanyeshuri zishaje, n’amakamyo atunda imicanga n’amabuye akunze gukora impanuka azwi ku izina rya HOWO.

Senateri Murangwa Ndangiza Hadija yavuze ko hari hakwiye kugenzurwa igitera izi mpanuka kuko bigaragara ko hari indi mpamvu itaramenyekana ishobora kuba ituma impanuka ziyongera kandi zigahitana ubuzima bw’abantu.

Ati “Tubona ibyapa ku mihanda, abiga amategeko yo gutwara, imodoka zicishwa muri “Contrôle Technique” ibihano bihabwa abagenda nabi mu muhanda biriyongera, ariko aho kugira ngo impanuka zigabanuke, tukabona ziyongera ni ugusuzuma ikibitera”.

Senateri Uwizeyimana Evode yatanze icyifuzo cyo guca burundu imodoka zishaje kuko ziri mu biteza impanuka cyane cyane izitwara abana ku ishuri ndetse n’izitunda imicanga.

Ati “Imodoka zishaje zigomba kuva mu muhanda kandi zigomba guhagarika imirimo yo gutwara abagenzi ndetse no gutwara abana bajya ku ishuri, mudufashe niba byarabananiye tubyikorere kuko zirimo guteza ibibazo by’impfu za hato na hato”.

Dr Nzabonimpa Joseph, Umuyobozi Mukuru w’Ikigega cy’Ingoboka avuga ko hagiye hashyirwaho ibihano bikarishye byatuma abatwara ibinyabiziga bitwararika ntibakomeze guteza impanuka mu muhanda.

Ati “Uwamufungira ikinyabiziga inzara ikamurya ukwezi kumwe, abiri, ntekereza ko byabera mugenzi we isomo ryiza ryo kwitwararika mu migendere yo mu muhanda”.

Patrick Baganizi, Umuyobozi w’agateganyo wa RURA avuga ko ibibazo by’ibinyabiziga bishaje bagiye kubikorera igenzura bikavanwa mu muhanda mu gihe cya vuba kuko bimaze kugaragara ko biteza impanuka.

Imibare Polisi y’u Rwanda yahaye Sena y’u Rwanda yerekena ko mu mwaka wa 2018 impanuka zahitanye abantu 597, muri 2019 zahitanye abantu 673, muri 2020 hapfa abantu 675 naho mu mwaka wa 2021 abagera kuri 655 bahasiga ubuzima.

Ikigega cy’ingoboka cyihariye kigaragaza ko kuva muri Nyakanga 2019 kugeza muri Kamena 2022 hamenyekanishijwe impanuka 990. Muri zo, impanuka 591 ni ukuvuga 59.7% zatewe n’ibinyabiziga bitari bifite ubwishingizi, harimo 74.6% bingana n’impanuka 441 zatewe na moto zidafite ubwishingizi.

Iki kibazo cyahagurukije abasenateri bagize Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano bareba uko gihagaze hirya no hino mu gihugu ndetse basaba abo kireba kukitaho kugira ngo gikemuke ndetse banafate ingamba umubare w’abahitanwa n’impanuka ugabanuke.

Abayobozi b’izi nzego na bo bagaragaza ko izi mpanuka ziteza igihombo cyane cyane ku bari mu bwishingizi, naho RURA ikagaragaza ko hari ingamba zigenda zifatwa.

RURA ivuga ko abatwara abagenzi mu buryo bwa rusange batangiye guhabwa ikarita y’ubunyamwuga ku buryo abantu 2043 bazihawe mu gihe abazisabye bagera ku 2400.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Impanuka zo mumuhanda natwe abanyamaguru tuzigiramo uruhare aho twumva ko tudashobora kugendera kuruhande(murukuta)ugasanga turikugendera mumuhanda
Guhigama bikaba ikibazo
Urugero umuhanda wa Musanze-Cyanika
uhuza akarere ka Burera na Musanze; abanyamaguru ntibahigama. Police izabigenzure

Jean Paul yanditse ku itariki ya: 1-12-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka