Misago yahitanywe n’ikirombe agiye kwiba amabuye y’agaciro

Mu murenge wa Manihira, akarere ka Rutsiro haravugwa inkuru y’urupfu w’uwitwa Nkizinkiko Misago Bonaventure wahitanywe n’ikirombe gicukurwamo amabuye y’agaciro.

Uyu Misago w’imyaka 24 y’amavugo, ikirombe cyamugwiriye mu ijoro ryo kuwa gatandatu taliki 10/12/2011 rishyira ku cyumweru, ubwo uyu Misago yajyaga gucukura amabuye y’agaciro ayibye.

Byukusenge Gaspard, umuyobozi w’akarere ka Rutsiro, avuga ko Misago yagwiriwe n’ikirombe mu masaha ya saa yine z’ijoro agiye gucukura amabuye mu kirombe gisanzwe gicukurwamo na sosiyete y’Abanyamerika (NRD).

Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro asaba abaturage b’aka karere ko bakwitondera kwiroha mu birombe nk’ibi kuko aribo bigiraho ingaruka.

Yabihananjirije kujya kwiba amabuye mu birombe kuko ntawe ushobora kumenya ko yaguyemo ngo amutabare. Yasabye abacukura aya mabuye ko bakora uko bashoboye bagashaka abazamu bazajya barinda ibi birombe.

Aha kandi abasaba kujya batanga urutonde rw’abakozi babo ndetse n’imyambaro kugira ngo bajye babasha kubatandukanya n’abaturage basanzwe batari abakozi babo.

Védaste Nkikabahizi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka