Mayange: hateye imbwa zizerera zirya amatungo n’abantu
Mu murenge wa Mayange, mu karere ka Bugesera haravugwa imbwa zizerera zirya amatungo n’abantu.
Nkurunziza Vital wo mu kagari ka Kibenga avuga ko mu gitondo cyo kuwa 7 Ukuboza 2011 imbwa zamuririye ihene ze icumi yari yaziritse hafi y’urugo ngo aze kuzahura hakeye. Ngo haje imbwa zigera mu icumi maze zitangira kurya za hene kuburyo nta hene n’imwe yabashije kurokoka kuko hagiye hasigara amagupfa gusa.
Nkurunziza yagize ati “narazegereye nshaka kuzitesha maze ziranyirukankana nkizwa n’amaguru ndagenda ndikingirana mbonye ko zagiye ndasohoka”.
Mpagazehe nawe wo muri ako kagari avuga ko izo mbwa zaje ari igico zikamurira inkoko 15 yari yoroye none hakaba nta nkoko niwe isigaye.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Myayange, Nkurunziza Francois, avuga ko amakuru y’izo mbwa zateye zigenda zirya n’amatungo n’abantu yabagezeho.
Nkurunziza Francois avuga ko mu rwego rwo gukemura icyo kibazo babwiye abaturage ko bagomba gutanga amakuru yose y’aho izo mbwa zaba zituruka. Abasanzwe batunze imbwa barasabwa kuzizirika mu gihe gito kugirango abaturage babashe guhangana n’izo z’inzererezi.
Hari amakuru ava mu baturage ariko adafitiwe gihamya avuga ko izi mbwa bishoboka ko zaba ziva mu gihugu cy’u Burundi.
Egide Kayiranga
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|