Mayange: abagabo babiri bafatiwe mu cyuho biba inka

Bihibindi na Gasore bari mu maboko ya polisi nyuma yo gufatirwa mu cyuho, tariki 05/12/2011, biba inka ya Butera wo mu kagari ka Mayange mu karere ka Bugesera.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mayange, Nkurunziza Francois, avuga ko aba bagabo bafatiwe mu kagari ka Mbyo mu masaha ya saa tanu z’ijoro. Ngo bagiye mu rugo rwo kwa Butera maze bashorera inka ebyiri bahasanze. Inka imwe yananiwe kugenda noneho bayisiga aho bajyana imwe.

Sebahire Janvier, umwe mu baturage wagize uruhare mu itabwa muri yombi ry’abo bagabo, avuga ko batabajwe na Butera nyuma yo kubura inka ye bahita batangatanga babafata batarayambutsa ngo bayijyanye mu murenge wa Kamabuye kuko ariho bashakaga kujya.

Hasize iminsi abaturage bataka ubujura bw’inka, dore ko bakajije amarondo. Nko mu kagari ka Kibenga haravugwa inka 15 zabuze mu gihe kitageze ku mezi abiri.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka