Mataba: Batanu bakurikiranweho kugura no kugurisha mudasobwa zagenewe abanyeshuri
Abagabo batanu bakomoka mu murenge wa Mataba mu karere ka Gakenke bose bacumbikiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Gakenke, bacekwaho kuba harimo abafatanwe mudasobwa zagenewe abanyeshuri bo muri Groupe Scolaire ya Nyundo muri gahunda ya "One laptop per child."
Uretse Jack Niyitegeka wazigurishaga abandi bane barimo Jean Bosco Niyitegeka, Jean de Dieu Niyibizi, Jean Pierre Musabyimana, Faustin Nyandwi hamwe na Jean Claude Dusengimana bose bakaba bavuga ko baziguze.

Gusa ariko bose uko ari batanu bakaba bemeza ko batari bazi neza ko arizabanyeshuri kuko iyo baza kubimenya batari kuzemera.
Jack Niyitegeka utuye mu mudugudu wa Mataba akagari ka Nyundo niwe wagurishaga izi mudasobwa avuga ko, yazihawe n’uwitwa Jean Damascene Bizimungu ushinzwe uburezi kuri grouper scolaire ya Nyundo waburiwe irengero kugirango amugurishirize.
Niyitegeka akomeza avuga ko Bizimungu yamuhaye mudasobwa esheshatu amubwira ko arizo yakuye muri INATEK ngo amushakire abakiriya bazigura.
Niyitegeka yongeraho ko yagenerwaga amafaranga igihumbi kuri mudasobwa imwe yagurishije, kandi akaba yarazigurishijwe kubiciro bitandukanye kuko hariyo yagurishije ibihumbi cumi na bibiri niza cumi na bitatu hamwe nindi yagurishije cumi na birindwi.
Gusa Niyitegeka ntiyemera ko afite icyaha kuko avuga ko yahawe imari ngo ayishakire isoko.
Jean Bosco Niyitegeka wo mu kagari Nyundo mu murenge wa Mataba, avuga ko yaguze mudasobwa na Niyitegeka Jack kumafaranga ibihumbi cumi na bitatu kugirango aje ayicurangisha mukazi ke kubucuruzi.
Niyitegeka Jean Bosco avuga ko yabonaga ko hari nabandi bazifite mw’isantere yabo kuburyo atari guhita yumva ko arinyibano.
Gusa asoza agira inama abacuruzi bagenzi be, kutaja bagura ikintu kidafite fagitire kuko akenshi bikunda guteza ibibazo.
Ati “ nagira inama abacuruzi bagenzi banjye ko umuntu uzagura ikintu ko yajya abanza agasaba ka fagire kuko nanjye yonzakukagira kaba kandenganuye.”
Umuyobozi w’urwunge rw’amashuri rwa Nyundo Jean Bosco Bagirimana avuga ko muntangiriro z’umwaka ushize bahawe mudasobwa 215 na minisiteri y’uburezi muri gahunda ya one laptop per child.
Bagirimana avuga ko kuwa 07 mata 2014 basanze babura mudasobwa 34 babimenyesha inzego zibishinzwe hatangira gushakishwa uwihishe inyuma yabyo.
Bagirimana nawe yemeza ko ushinzwe uburezi kw’ishuri ariwe uba ugomba gukurikirana izi mudasobwa kandi kuva kuwa 11 mata 2014 abakurikiranweho bafatwa, ushinzwe uburezi ku rwunge rw’amashuri rwa Nyundo yahise abura.
Umuvugizi akaba n’umugenzacyaha mukuru wa police mu ntara y’amajyaruguru Spt Emmanuel Hitayezu avuga ko bariya bagabo batanu bakurikiranweho ubufatanyacyaha bwo kurigisa umutungo wa leta.
Spt Hitayezu yongeraho ko icyaha kiramutse kibahamye bahanishwa ingigo ya 325 iri mugitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, aho umuntu ashobora guhabwa igihano cyo gufungwa kuva kumyaka irindwi kugera kuri 10.
Muri mudasobwa 34 bivugwa ko zabuze kurwunge rw’amashuri rwa Nyundo umunani nizo zimaze kugaruzwa n’inzego za police, n’ubwo hari ibintu bikoresho by’ikigo bifasha abanyeshuri mumasomo yabo byaburiwe irengero birimo.
Abdul Tarib
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
NATWE MU MURENGE WA MATABA MUDUSABIRE UMURIRO N’IMINARA YA TELEFONE KUKO DUSIGAYE INYUMA MU IKORANABUHANGA KUBERA IKIBAZO CYA RESEAUX ZA TELEFONE NO KUTAGIRA UMURIRO.
Abo bajura bahanwe by’intangarugero, njye nize kuri iki kigo kuva 1992-1995 niho natsindiye ikizamini cya Leta nashimishijwe n’intambwe cyari kimaze gutera nyuma y’intambara z’abacengezi zagiye zikunda gushegesha kariya gace none abaswa nabo batangiye kwiba imashini bazaniye abana bacu ngo bagendane n’igihe kigezweho. Ni akumiro!!!!!!!!!!!
abo bagabo nibakurikiranwe ni abahemu kabisa bari kuduhesha isura mbi pe!
yeweyewe,birababaje pe!mbega umurezi,nakumirogusa.murebeneza ntabwo aribyo byabuze byonyine ahubwo icyo kigo cyarayogojwe.