Mata: Umuzamu wa SACCO yaguye mu gico cy’abajura
Abajura bataramenyekana bateye SACCO y’Umurenge wa Mata mu Karere ka Nyaruguru bica umwe mu bayirindaga, uwari usigaye akizwa no kuvuza induru.
Byabaye ahagana sa saba z’ijoro ryo kuwa gatatu tariki 27 Mutarama 2016, ubwo aba bajura basanze umuzamu Habimana Vincent aho yari ari bakamukubita ubuhiri. Mugenzi we Mujyambere Sylvestre wari hirya, yarabibonye ahita atabaza abaturage baraza barabatesha, abajura bariruka.

Umucungamutungo wa SACCO Itezimbere Mata, Nkundimana Alain, yavuze ko ubujura bwaburijwemo bamaze kwinjira mu nzu nyuma yo kwica urugi, ariko ubwinshi bw’abaturage batabaye bwatumye biruka nta kintu bibye.
Nkundiamana avuga ko iki ari ikibazo izi koperative zigihura na cyo kuko nta ntwaro abazamu bagira uretse intwaro gakondo, kubera amikoro make yo gukoresha abacunga umutekano babigize umwuga.
Yagize ati “Ni ikibazo duhora tugeza ku badukuriye, ariko amikoro aracyari make, wenda naboneka abadukuriye bazareba uburyo twajya turindisha abantu babigize umwuga.”
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo anakuriye ubugenzacyaha muri iyi ntara, CIP Andre Hakizimana, yavuze ko nta n’umwe urafatwa muri abo bajura, ariko yizeza ko iperereza rikomeje ngo hamenyekane abo ari bo.
CIP Hakizimana ariko ntiyemeranya n’umucungamutungo w’iyi koperative uvuga ko nta mikoro yo gushaka abarinzi babigize umwuga, kuko SACCO ari ikigo gikorera amafaranga. Akavuga ko ibigo nk’ibi bikwiye guha akazi abantu babishoboye.
Ohereza igitekerezo
|
nibyo nikigo gikorera amafaranga gishake intersec ubuse sco yumurenge wanyarugunga ntibafite intersec mukarere ka kicukiro nabo nibabonereho