Kuva uyu mwaka watangira, abana barenga ijana barahohotewe mu Ntara y’amajyepfo

Abana barenga ijana bakoreweho ihohoterwa muri bo abagera kuri 20% gusa nibo ibibazo byabo byamenyekanye, nk’uko byatangajwe n’umukuru wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo, nyuma y’ibikorwa cy’umuganda wabereye mu karere ka Huye.

RPC Elias Mwesigye yatangarije abatuye mu murenge wa Ngoma aho umuganda wabereye ko bakwiye gufata ingamba zo kurinda abana babo, kuko akenshi imiryango y’abana bahohotwe ibihisha.

Ati: “Icyaha kigira inkingi eshatu: ukora icyaha, ugikorerwa n’aho gikorerwa. Iyo imwe muri izo nkingi ibuze, icyaha ntikiba kikibaye. Icyaha gikunda umwijima.

Kuki wakohereza umwana wawe w’umukobwa ahantu ubona ashobora guhohoterwa ? Kuki wamutuma bwije? Icyo gihe uba uri kumushora mu guhohoterwa”.

Umuyobozi w’akarere ka Huye, Kayiranga Muzuka Eugene, nawe yongeyeho ko Inama y’umutekano yo ku rwego rw’Intara yasabye abayobozi b’ibigo kuzajya bubahiriza iminsi yo gutaha kw’abanyeshuri yagenwe na Minisiteri y’Uburezi.

Mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’ibura ry’imodoka ku banyeshuri mu gihe cyo gutaha, mu minsi itaha abanyeshuri bo mu karere runaka bazajya bagira umunsi wihariye wo gutaha, amakompanyi afite imodoka zitwara abagenzi azajya abasanga mu bigo byabo.

Mu gihe cyo kujya no kuva ku ishuri, abanyeshuri bazajya baba bambaye imyenda y’ishuri yabo. Ababyeyi rero basabwe kuzajya bohereza abana ku ishuri ku gihe, kandi bakabakurikirana mu gihe cy’ibiruhuko.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka