Kuba nta mbago zigaragara hagati y’u Rwanda na Congo bihungabanya umutekano w’abambuka
Abaturage bo mu karere ka Rubavu kimwe n’Abanyecongo bambukiranya imipaka ihuza akarere ka Rubavu n’umujyi wa Goma bavuga ko hari hakwiye gushyirwaho imipaka izwi kandi igaragara kugira ngo hakurweho ikibazo ko umuntu ashobora kuyirenga agahanwa n’amategeko atabizi.
Kuva mu mwaka wa 2013 abasirikare 13 ba Congo bamaze gufatirwa ku butaka bw’u Rwanda bavuga ko batari bazi ko babugezeho kuko batabona ikibabwira aho igihugu cyabo kirangirira, bamwe mu baturage baturiye umupaka bavuga ko kumenya imbibe z’ibihugu bibabangamira kuko zitagaragara.
Mu mujyi wa Gisenyi kuva ku mupaka muto kugera ku mupaka munini ibihugu byombi bitandukanyijwe n’ibikuta by’inzu, naho mu murenge wa Rubavu na Busasamana ngo uretse ibiti cyangwa amabuye nta kimenyetso kigaragara umuntu ashingiraho avuga ko arenze umupaka.

Abaturage bo mu murenge wa Busasamana baganiriye na Kigali Today bavuga ko kuba nta bigaragaza imbago z’igihugu bituma abasirikare ba Congo bakunze kubatwarira amatungo baragira mu kibaya u Rwanda na Congo bahuriyeho.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’intara y’uburengerazuba, Jabo Paul, avuga ko Abanyarwanda n’Abanyecongo badakeneye kubana kubera ibikuta bigaragaza imipaka ahubwo bacyeneye imibanire myiza n’ubuhahirane, naho kuba Abanyecongo bavuga ko u Rwanda ngo rwaba rurengera Congo ngo hari amakarita ashobora kurebwaho.
Ku birebana n’abasirikare ba Congo bafatirwa ku butaka bw’u Rwanda Umunyamabanga nshingwabikorwa w’intara y’uburengerazuba avuga ko ari amakosa yabo kuko bafatirwa mu nzira zitazwi kandi bazi aho imipaka iba.

Ati “Iki kibazo kivuka kubera Congo ishaka gushora u Rwanda mu makimbirane uretse ko bidashoboka kuko hari inzego zishinzwe kubicyemura kandi neza, kuki abo basirikare banyura Mbugangari aho kunyura ku mipaka izwi, hari joint team (abasirikare ku mpande zombie bagenzura umupaka ) kandi izabikurikirana birangire”.
Ubusanzwe mu mategeko y’imipaka y’ibihugu hakunze kubaho intera iba hagati y’imipaka yitwa zone neutre ariko hagati y’u Rwanda na Congo ntikunze kubaho, abaturage bakavuga ko cyera yahoze ibaho ariko Abanyecongo baje kuyubakaho kuburyo abaturage hagati y’ibihugu batandukanywa n’inkuta z’ibipangu cyangwa senyenge.
Taliki ya 11/2/2014 u Rwanda rwashyikirijwe ibikoresho birimo ibyuma bikoresha ikoranabuhanga rihanitse mu kugaragaza ibice runaka “Global Positioning System (GPS)” n’imodoka eshatu bigaragaza uko imipaka yari iteye ubwo yakatwaga n’abakoloni kugira ngo byifashishwe na Komisiyo z’ibihugu zishinzwe kuvugurura imipaka, hagati y’u Rwanda na Uganda.

Ibikoresho byatanzwe na Guverinoma y’u Budage binyuze muri gahunda yo kuvugurura no gucunga imipaka y’ibihugu bya Afurika “African Union Border Management Programme”, yatangijwe n’umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, iteganya ko gahunda yo gusubiramo imipaka y’ibihugu bya Afurika yaba yarangiye mu mwaka wa 2017.

Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
ariko sibyo byatuma aba baturanyi hari abaza gukorera ibyaha mu rwanda, gusa byo izi moaka ziracynewe kuko wa mugani ntiwamenya usangana hari akavuyo ko kurwego rwo hejru cyane ibi birakwiye ko hajya impaka kugirango naya mazimwe ashira ndetse n’urwitwzo rugashira kuko hari abanyuraga muri izo nzira bitwajwe ko nta mupaka ugaragara uhari