Kiziguro: Umugabo afunzwe akekwaho kwica umwana yibyariye

Umugabo witwa Hakizimana Jean Paul w’imyaka 29 y’amavuko, utuye mu Kagari ka Rubona, Umurenge wa Kiziguro mu Karere ka Gatsibo, afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Kiramuruzi akekwaho kwica umwana yibyariye witwa Habineza Eugène w’imyaka 5 amuciye umutwe.

Asobanura iby’urupfu rw’uyu mwana, Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’iburasirazuba, IP Kayigi Emmanuel, yavuze ko uyu mugabo Hitimana yabanje guhisha icyamuteye gukora ayo marorerwa nyuma aza kwiyemerera ko yabikoze, asobanura ko ngo ari undi mugabo wari waramutumye umutwe w’umwana ngo akamuha ibihumbi 100 by’amafaranga y’u Rwanda, gusa ngo ntiyigeze amubwira icyo ashaka kuwumaza.

Nk’uko akomeza abitangaza IP Kayigi, avuga ko uyu mugabo Hakizimana yanasobanuriye inzego z’umutekano, ko mu byamuteye kwihekura harimo no kuba ngo umugore we w’inshoreke ari nawe babyaranye uwo mwana yamuhozaga ku nkeke amusaba indezo, gusa ngo aya yaba yari amatakirangoyi.

Hakizimana afunzwe akekwaho kwica umwana we amukase ijosi.
Hakizimana afunzwe akekwaho kwica umwana we amukase ijosi.

Umugore w’isezerano wa Hakizimana we avuga ko byamubereye urujijo, ubwo yabonaga umugabo we arimo gutyaza umuhoro kandi ari mu masaha y’umugoroba. Umugabo yaje kumara gutyaza umuhoro aragenda hashize umwanya ngo yaragarutse, umugore we abona ngo arimo akaraba bidasanzwe niko kwiyambaza abaturanyi.

Ibi byose byabaye ahagana mu masaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba zo ku wa 14 Gicurasi 2015, ariko inzego z’umutekano zabashije kumuta muri yombi ku wa gatanu tariki 15 Gicurasi 2015, ari nabwo yahise ajya kwerekana aho yatabye umurambo wa nyakwigendera.

Mu gihe uyu mugabo yaba ahamwe n’iki cyaha, ngo azahanishwa igifungo cya burundu nk’uko biteganywa n’ingingo ya 146 mu gitabo cy’amategeko ahana mu Rwanda.

Benjamin Nyandwi

Ibitekerezo   ( 1 )

Yewe ni danger.

François yanditse ku itariki ya: 18-05-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka