Kivuruga: Imodoka ya twegerane yahirimye ku bwamahirwe ntawahasize ubuzima
Imodoka itwara abagenzi izwi ku izina rya twegerane ifite nimero ya purake RAC 326 N yarivuye i Kigali yerekeje mu Karere ka Musanze yahirimiye mu Murenge wa Kivuruga mu karere ka Gakenke ku bwamahirwe ntihagira uhasiga ubuzima cyangwa ngo akomereke.
Iyi tagisi mbere yuko ihirima kuri uyu wa 09 Kamena 2014 yabanje kugonga imodoka yaturukaga mu karere ka Rubavu yerekeje i Kigali abayirimo babiri umugabo n’umuhungu we bose nabo nta kintu bigeze baba uretse imodoka yabo yangiritse uruhande rwagonzwe.

Umuhungu wa nyiri imodoka yagonzwe utashatse ko amazina ye amenyekana yavuze ko babonye tagisi iza yiruka ibasanga bagerageza kuyihunga gusa nyuma izagukubita uruhande maze nayo iragenda ihirima ku rundi ruhande.
Bamwe mu bantu bahageze mbere babwiye Kigali Today ko abantu bahise bavamo bose ari bazima ku buryo banakomeje kujya muri gahunda bari bagiyemo ariko kandi bakemeza ko nyirabayazana w’iyi mpanuka yabaye umuvuduko.

Bati “uriya mushoferi wa tagisi yari yafatiyeho kuko yageze hano asa nk’uwikanze iriya modoka yindi nuko abura uko akata rino korosi bituma agongana n’iriya yindi”.
Imodoka za twegerane zikunze gukora impanuka muri uno muhanda wa Kigali-Rubavu kandi ugasanga biterwa n’umuvuduko ukabije ukoreshwa n’abashoferi bo muri uno muhanda akenshi baba batanguranwa abagenzi baba bahagaze ku muhanda.

Aho iyi tagisi yaguye ni mbere gato y’ahaherukira guhirimira indi twegerane mu gitondo cyo kuwa 01 Kamena 2014 ikagenda ikurura umugore ukuboko muri kaburimbo kuburyo yoherejwe i Kigali kugirango ariho akurikiranirwa.
Abdul Tarib
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|