Kirehe: Yataye umwana yari amaze kubyara mu musarani atabarwa atarapfa
Nyirahagenimana Veronika w’imyaka 28 wo mu kagari ka Ruhanga mu murenge wa Kigina mu gihe, akurikiranwe n’inzego zishinzwe umutekano arwaje umwana we mu bitaro bya Kirehe nyuma yo kumubyara akamuta mu musarani.
Umwe mu bo mu muryango wa Nyirahagenimana ubwo yajyaga m’umusarani mu rukerera rwo kuwa 15 Kamena 2015 avuga ko yumvise umwana aririra mu musarani asubirayo yiruka ajya kubibwira umuvandimwe we Nyirahagenimana ko hari icyo yumvise mu musarani.

Nkuko Nyirahagenimana yabidutangarije aho arwaje umwana we mu bitaro bya Kirehe ngo uwo muvandimwe we akimubwira iyo nkuru umusantsi wamuvuye kumutwe kuko yari azi ko yabikoze mu ibanga.
Nyirahagenimana utemera ko yataye uwo mwana mu musarani k’ubushake avuga ko nyuma yo kumenya ko atwite yagize ubwoba bwo kubibwira iwabo atekereza gutoroka ahunga iwabo akagira aho aba agiye.
Ngo mu gihe yashakaga amafaranga y’urugendo mu rukerera rwo kuwa mbere nibwo ngo yumvise ashaka kujya mu musarani agezeyo yumva umwana aguyemo agira ubwoba abihisha iwabo kugeza ubwo bitahuwe n’umuvandimwe we ubwo yajyaga mu musarani bukeye yumva umwana ararira.
Yamusabye kumugirira ibanga biba ibyubusa abibwira ababyeyi nibwo batabaje abaturanyi bakura uwo mwana mu musarani wari ugihumeka ariko bigaragara ko ubuzima bwe bumeze nabi kuko umwanda uvanze n’ibisimba (inyo) yari wuzuye ku bice byose by’umubiri wageze no munda.
Nyiransabimana Perpetue uyobora akagari ka Ruhanga avuga ko ibyo Nyirahagenimana avuga ko yagiye mu musarani akabyara atabizi bitabaho.
Ati“ibyo avuga ngo umwana yaguye mu musarani atabizi arabeshya nanjye narabyaye ntabwo umwana avuka atyo.”
Nyiransabimana Perpetue asaba urubyiruko kwirinda inda zidateganyijwe bitonda, birinda ubusambanyi asaba n’abatwite kubyakira bakabyara bakarera neza abana aho gukora amahano bica abo baziranenge.
Kuri uwo munsi umwana yahise ashikirizwa ibitaro bya Kirehe nkuko Dr Uwiringiyimana Jean Nepomscene uyobora ibyo bitaro abivuga ngo umwana n’ubwo bamugejeje ku bitaro ameze nabi cyane yitaweho bihagije k’uburyo ngo hari icyizere cyo gukira.
Ubu Nyirahagenimana mu gihe akurikiranwe na Polisi ari mu bitaro bya Kirehe aho ari hafi y’umwana we amwonsa ibindi bibazo by’uburwayi bikurikiranwe n’abaganga.
Mutuyimana Servilien
Ibitekerezo ( 10 )
Ohereza igitekerezo
|
nukuri uwo si umukobwa ahubwo nikirumbo urumvango arabeshya bamukatire urumukwiye
ahanwe bihagije kbsa kuko ntamutima agira,afurwe burundu
Uwo mugome w’umugore ahanihwe igihano kimukwiriye kitari hasi y’imyaka itanu.
bamuhane bihanikiriye
Ahanwe by’intangarugero
yewe ibyo si ibintu
oya ntakabeshye ibyo avuga ntibyashoboka ahubwo nawe nibamukanire urumukwiye ibyo si ibintu by’umuntu yakora; uwamungeza iruhande nkabanza nkamutwika urushyi.
arabeshya yishye utaruho urubanza
ubwo se uwo mwana azamurera gute uwo mukobwa ubwo ntazi gutadukanya kwituma no kubyara azahanirwe icyaha yakoze ashaka kwica umuziranenge
womungore ntavungweburundu. kukoyakozemahanto. ntangobikwiyemubyenkuwo.