Kirehe: Yamutemye mu mutwe anamuruma umunwa arawuca
Nkurikiyumukiza Cassien wo mu Kagari ka Kiremera mu Murenge wa Kigarama ababajwe n’ubusembwa yatewe na murumuna we ubwo yamutemaga mu mutwe yarangiza akamuruma umunwa wo hasi akawuca.
Ubwo twamusangaga kuri Polisi Sitasiyo ya Kirehe, yaje gushinja murumuna we witwa Nsanzumuhire Dieu done wamutemye akanamuruma umunwa wo hasi akawuca, Nkurikiyumukiza yavuze ko uwo murumuna we yahoraga yigamba ko azamwica.

Yagize ati “Ubu mumbonana ibipfuko ndababaye nta munwa ngira murumuna wanjye yarawurumye arawuca sinzi niba yarawumize cyangwa yarawujugunye, abaturage bambwiye ko bawushatse barawubura. Ajya kunduma nari nicaye mu rugo afata umuhoro awunkubita mu mutwe ndatabaza abaturage baje kuntabara abirukaho n’umuhoro agarutse ansanga aho nari naguye ambwira ko agiye kunkuraho”.
Nkurikiyumukiza akomeza agira ati “Akimara kwiruka ku baturage agaruka avuga ko agiye kumporahoza mu kwitabara nshaka kumwaka umuhoro aruma umunwa arashikura uvaho nikubita hasi. Nakangutse ndi kwa muganga sinzi uburyo nahageze”.
Avuga ko yamuzizaga inzu yubakaga kuko ngo yahoraga amubwira ngo nubwo ayubaka ntazayibamo.
Nsanzumuhire, aho afungiye kuri Polisi Sitasiyo ya Kirehe, ntacyo yatangarije itangazamakuru ku rugomo ashinjwa gukorera mukuru we.
Murangira Céléstin, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kiremera, avuga ko Nsanzumuhire akimara gukomeretsa mukuru we bamushyikirije Polisi kubera ikibazo cy’ubusembwa bukomeye n’urugomo yari amaze kumukorera.
Akomeza avuga ko nta kintu azi baba bapfa uretse amakimbirane yo mu miryango abatera gushwanira imitungo.
Murangira asaba abaturage kwirinda ibikorwa bibi byakwangiza ubuzima bw’umuntu akavuga ko uzafatirwa mu rugomo azahanwa n’amategeko.
Nyuma y’urwo rugomo ubuyobozi bw’akagari bwahise bukorana inama n’abaturage bo mu Mudugudu wa Cyanika rwakorewemo.
Servilien Mutuyimana
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Uyu munturero ahubwo afit’ umutima wakinyamaswa, murwanda ahotugeze ntiyakabaye arimuri sosiyete nyarwanda, ahubwo ubutabera bukore akazi kabwo MURAKOZE CYANE
Uwo Muntu Yakoze Ibikorwa Bidakwiye Gukora Umuntu.Ubutabera, Bwubahirizwe.