Kirehe: Yafatanywe ibiro 28 by’urumogi

Uzziel Rwemera utuye mu kagari ka Muhamba, umurenge wa Musaza wo mu karere ka Kirehe yafatanwe ibiro 28 by’urumogi na litiro eshatu za kanyanga kuri uyu wa gatandatu tariki 11/10/2014 ubwo Polisi yamugwaga gitumo iwe mu rugo atararugurisha.

Rwemera aho afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Kirehe avuga ko umugabo w’umurundi witwa Abudu yaje aho mu murenge wa Musaza, kuko bakunze kuza mu Rwanda nk’ahantu hegereye umupaka, amubaza niba hari akazigo yagura ngo yikenure kuko ubukene bumumereye nabi n’uko Abudu amwemerera ko yakabona, aramutuma, n’uko amuzanira urumogi arwishyura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 15 na ritiro eshatu za kanyanga.

Mu gihe yari atangiye kurushakira abaguzi ngo yagiye kubona abona Polisi n’ingabo z’igihugu bamusanze mu rugo bamubaza ibiri mu mufuka nawe ababwiza ukuri, ngo nibwo bamujyanaga kuri Polisi.

Uyu mugabo usaba imbabazi avuga ko ari ikosa yakoze acuruza ibintu binyuranyije n’amategeko yagize ati“ ni icyaha nagikoze ndagisabira imbabazi sinagihakana kandi kigaragara sinabyongera kuko byica umutekano, uretse ko umuntu aba abijyamo avuga ko ariho yakura agafaranga ariko si byiza n’ubikora akwiye kubireka kuko ubu mba nibereye mu rugo niturije none ndafunzwe”.

Rwemera n'urumogi yafatanywe.
Rwemera n’urumogi yafatanywe.

Avuga ko aribwo yari akibitangira kuko yari abimazemo ibyumweru bibiri abikora agamije kunguka no gukira vuba none ngo arafashwe.

Polisi y’igihugu ikorera mu karere ka Kirehe irakangurira abaturage gukomeza gutanga amakuru ku muntu wese ukora ibikorwa byahungabanya umutekano w’abaturage n’igihugu muri rusange.

Polisi irakomeza gusaba uwo ariwe wese wijandika mu bikorwa bibi kubivamo kuko bisenya igihugu, bikagira ingaruka mbi k’umuryango w’ubikora ndetse no kuri we ubwe.

Ingingo ya 544 yo mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko umuntu wese winjiza cyangwa ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nkabyo mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu kugera ku myaka itanu n’ihazabu y’amafaranga kuva ku bihumbi 500 kugeza kuri miliyoni eshanu.

Akarere ka Kirehe gakunze kurangwa mo ibiyobyabwenge byinshi ku mpamvu z’uko gasangiye umupaka n’igihugu cya Tanzaniya n’Uburundi ibyo bigatera ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge muri ako karere n’ubwo abashinzwe umutekano bakora uko bashoboye mu kubikumira.

Servilien Mutuyimana

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka