Kirehe: Undi mushoferi wo muri Tanzania akurikiranweho gutwara urumogi

Hussein Hadji, umushoferi w’ikamyo ya Scania hamwe na bagenzi be babili bari kumwe mu modoka, bafungiye kuri station ya police ya Kirehe nyuma yo gufatira urumogi rupima ibiro 70 mu ikamyo barimo.

Iyi kamyo yafatiwe mu murenge wa Kirehe akarere ka Kirehe kuri uyu wa 15/07/2014 saa tatu z’ijoro ubwo yavaga Tanzania ipakiye imizigo yerekeza i Kigali mu Rwanda.

Si ubwa mbere imodoka y’ikamyo iva Tanzania yerekeza i Kigali ipakiye imizigo isanzwemo urumogi kuko tariki 04/07/2014 ikamyo yo mu bwoko bwa Volvo yafatiwemo urumogi hafi ibiro 200 ubwo yavaga Tanzania itwaye umuzigo yerekeza Kigali.

Abafashwe ni batatu barimo n'uwari utwaye iyi modoka yo mubwoko bwa Scania yavaga Tanzania igana Kigali.
Abafashwe ni batatu barimo n’uwari utwaye iyi modoka yo mubwoko bwa Scania yavaga Tanzania igana Kigali.

Ubuyobozi bwa Polisi mu karere ka Kirehe butangaza ko muri aka karere ubu biyemeje kurwanya icyo aricyo cyose cyahungabanya umutekano harimo n’ibiyobyabwenge cyane cyane urumogi.

Ubu buyobozi busaba abaturage gukomeza gufatanya na polisi mu rwego rwo kurwanya urumogi banyesha police hakiri kare mu gihe hari uwo baketse ko yaba arufite.

Jean Claude Gakwaya

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka