Kirehe: Umwe ari mu bitaro naho amazu 179 arasenyuka kubera imvura

Imvura yaguye tariki 11/02/2013 ahagana saa munani mu murenge wa Gahara mu karere ka Kirehe yakomerekeje umuntu umwe ajyanwa mu bitaro, isakambura amazu 179 naho hegitari zigera kuri 27 z’imyaka zirangirika.

Iyi mvura yasenye inzu igisenge kigwira umuntu umwe kuri ubu akaba yoherejwe mu bitaro bya Kirehe. Muri ibi byasenywe n’imvura harimo ishuri ry’uburezi bw’ibanze bw’imyaka icyenda (9YBE), ibiro by’utugari tubiri: Nyakagezi na Murehe, ibiro by’umudugudu n’insengero esheshatu.

Mu rwego rwo gufasha abaturage, ubuyobozi bw’akarere bwagiye muri uyu murenge wa Gahara gukorana inama n’abaturage bashaka uburyo bafasha abahuye n’ibi biza by’imvura.

Akarere gafatanyije n’abaturage bagiye gukora umuganda wo gufasha aba baturage imvura yasenyeye amazu; nk’uko byatangajwe n’umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Kirehe Murekatete Jacqueline.

Abaturage basenyewe batabawe n’abaturanyi bahise bafata gahunda yo kubacumbikira mu gihe bategereje gusana amazu yabo. Si mu murenge wa Gahara bahuye n’iki kibazo gusa kuko no mu mu kagari ka Rwanteru ho murenge wa Kigina insina zaguye mu gihe imvura yagwaga kubera umuyaga.

Grégoire Kagenzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka