Kirehe: Umukobwa w’imyaka 18 yafatanywe urumogi

Kabatesi Penine w’imyaka 18 utuye mu Murenge wa Matimba mu Karere ka Nyagatare akaba ari umunyeshuri mu Rwunge rw’amashuri i Matimba (Groupe Scolaire de Matimba) mu mwaka wa kabiri, yafatanwe ibiro bitandatu by’urumogi kuwa gatatu tariki 07/01/2015 mu Murenge wa Gatore ubwo yari mu modoka atashye iwabo i Nyagatare.

Uyu mukobwa ufungiye kuri sitasiyo ya Polisi ikorera i Kirehe yavuze ko n’ubwo yarufatanwe atari urwe ari umusore witwa Alexis yari arutwaje.

Avuga ko ubwo yari agiye kwa Nyirarume i Kirehe ku bunani kuharira iminsi mikuru yamenyanye n’umusore witwa Alexis, igihe cyo gutaha kigeze ngo amusaba kumutwaza agafuka k’urumogi ngo akamugereze i Kayonza amwemerera kumuhemba ibihumbi bitanu.

Yafatanywe ibiro bitandatu by'urumogi.
Yafatanywe ibiro bitandatu by’urumogi.

Ati “Alexis yampaye agafuka k’urumogi ngo ndumutwaze ndugeze i Kayonza ambwira ko ampemba ibihumbi bitanu ndemera kuko ntari nzi ko bihanirwa, ngeze i Gatore abapolisi baraduhagarika baradusaka bararumfatana”.

Aravuga ko aramutse ahawe amahirwe akababarirwa yatungira agatoki polisi uwo ariwe wese yabona acuruza ibiyobyabwenge.

Ati “ahazaza hanjye hazaba heza nibandeka ngasubira ku ishuri rwose umuntu ashobora kwisubiraho, ndagira ngo bampe amahirwe ya nyuma nsubire ku ishuri kandi uwo nzabona wese arucuruza nzahita mubuza. Mumbabariye nabereka abandi”.

Ubuyobozi bwa Polisi i Kirehe bukomeje gusaba abaturage gukomeza gutanga amakuru batungira agatoki uwo ariwe wese ucuruza ibiyobyabwenge, inasaba ababicuruza kubireka kuko byangiza umutekano n’ubuzima bw’ababinywa.

Servilien Mutuyimana

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka