Kirehe: Umuganga akekwaho gusambanya umwana w’inyaka 17
Umuganga ukora mu kigo nderabuzima cya Kigarama mu murenge wa Kigarama afungiye kuri Polisi sitasiyo ya Kirehe akekwaho gusambanya umwana w’imyaka 17 ubwo yari arwaje murumuna we.
Mu buhamya uwo mwana yatanze yavuze ko hari kuwa gatanu tariki 05/12/2014 mu ma saa mbiri z’ijoro ubwo yari arwaje murumuna we bigeze nijoro muganga aza gusura abarwayi.
Ngo mu gihe mu rugo bari bamuhamagaye kuko bari bamusigiye terefoni yo kumubarizaho amakuru y’umurwayi, yitabye terefoni irazima kubera umuriro wari ushizemo, muganga aramubwira ngo nayimuhe ajye kuyishariza anamusaba ko bajyana.
Umwana yaremeye azi ko agiye kuyishyira mu byumba birimo abarwayi abona binjiye mu cyumba kirimo ibitanda bibiri abwira uwo mwana ngo narebe sharijeri mu kabati mu gihe umwana yunamye ashaka sharijeri muganga amusunikira ku gitanga umwana agwa agaramye muganga amufatira ku gitanda aramurongora.
Uwo mwana aravuga ko yamukijijwe n’umukobwa ukora isuku muri icyo kigo kuko ngo mu gihe yamurongoraga ku gahato yahise yinjira abibonye asa n’utunguwe aratabaza muganga abona kumuvaho.
Aho afungiye kuri Polisi uwo muganga arahakana icyaha akavuga ko ari akagambane yagiriwe.
Yavuze ko mu ijoro ryo kuwa gatanu tariki 05/12/2015 mu ma saa mbiri z’ijoro ngo ubwo yari ku izamu uwo mwana w’umukobwa yaje amusanga aho abaganga baraye izamu baruhukira (chambre de garde) ngo akimubariza mu muryango icyo ashaka umukobwa ahita yinjira amusaba ko mutiza sharijeri.
Ako kanya umukobwa ukora isuku muri icyo kigo ngo yahise aza amukurikiye atangira kuvuza induru ahuruza abantu ngo nibwo abaganga n’abandi bantu bahuruye bahamagara Polisi ihita imutwara ijya kumufunga.
Uyu muganga yabajijwe icyo yaba apfa n’uwo mukozi w’isuku cyatuma amuhimbira ibyo atakoze yavuze ko hari icyo basanzwe bapfa.
Ati “Hari icyo dupfa kinini kuko yifuje ko mugira umugore ndanga birumvikana ko ari akagambane yashatse kunkorera abinyujije kuri uwo mwana”.
Uwera Vestine umuyobozi w’Ikigo nderabuzima cya Kigarama yavuze ko akimara kumva ibyabereye mu kigo ayoboye atahita agira icyo ashinja umukozi we.
Yagize ati “uyu mukozi naje kuyobora iki kigo mpamusanga dukoranye igihe kinini nta makosa nigeze mubonaho wewe sindabona yanasinze mbona arangwa n’ubunyangamugayo ndumva ntagira icyo mushinja”.
Mu gihe uwo mwana ari mu rugo hategerejwe ibizamini byo kwa muganga mu gihe umuganga we ari mu maboko ya Polisi aho hagisusumwa neza ibyo ashinjwa.
Servilien Mutuyimana
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Ubutabera buzakore akazi kabwo kuko uwo muganga ashobora kuba arengana kuko ntabwo wapfa kurongora umukobwa wa 17ans atabishaka.
Ariko bite n’abaganga di! Urabona bikabije. Bagiye bajya kureba abasanzwe bakora ako kazi bakareka gusiga agahero ku barwayi n’abarwaza bifitiye ibibazo.
Hari umugore wambwiye ko umuntu ugufata ku ngufu mutabivuganye aba aguhemukiye, kuko udashobora kubyibagirwa na rimwe. kandi ngo uwo muntu urinda upfa ukimufitiye inzika.
Bagabo mufite ingeso yo gufata ku ngufu rero mwisubireho. Ni ukwigwiriza abanzi.
Uwo mugabo koko nimba ibyo bamushinja aribyo ahaa! Erega igistina kizarikora nkiyo umuntu yihagazeho agasambanya umwana aruta abayumva ntasoni koko bamukanire urumukwiye! Shaaaaa!!!