Kirehe: Umugabo yatewe icyuma imana ikinga ukuboko

Ngabonziza Théogene wo mu kagari ka Kiyanzi, umurenge wa Nyamugari mu karere ka Kirehe yatewe icyuma n’uwitwa Hakizimana Eric bazize amakimbirane mu ijoro ryo kuri uyu wa 18/11/2013 ariko Imana ikinga ukuboko ntiyahasiga ubuzima.

Uyu mugabo watewe icyuma kuri ubu akaba ari mu bitaro bya Kirehe aho arwariye naho Hakizimana Eric ari mu maboko y’inzego z’umutekano. Abaturage bavuga ko aba bagabo nta kintu kizwi bapfaga.

Abaturage bagerageje gutabara Ngabonziza bafatanije n’inzego z’umutekano aho ubuyobozi busaba abaturage kuba maso ku waba ashaka guhohotera mugenzi we bityo bakaba bamutabara hakiri kare.

Grégoire Kagenzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka